Site icon MY250TV

Umunsi Interahamwe zica ibihumbi by’Abatutsi muri Kanyinya, hakarokoka abana bane gusa – Inshamake y’ibyaranze tariki ya 13 Mata 1994



Ku munsi nk’uyu tariki ya 13 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu, by’umwihariko kuri iyi tariki mu Mujyi wa Kigali hiciwe ibihumbi by’Abatutsi bari bahungiye mu mashuri no kuri za Kiliziya bizeye ko baza kuharokorera.

Mu Murenge wa Nyamirambo mu Kigo cy’Ishuri rya St André no muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga hiciwe Abatutsi benshi bari bahahungiye baturuka Butamwa, Nyamirambo (Kivugiza, Mumena), Nyakabanda, Rwezamenyo, Kabusunzu, Nyarugenge (Biryogo).

Bamwe muri abo Batutsi bagiye mu Kiliziya abandi bajya muri St André, abandi bajya mu Kigo cy’Abafurere cya St Joseph kiri i Nyamirambo.

Muri Kiliziya ya Karoli Lwanga hiciwe Abatutsi bake ugereranije n’abiciwe muri St André n’ubwo nabo bari bake ugereranyije n’abiciwe mu Kigo cya St Joseph kuko abari aho hose bavuzwe haruguru bumvaga amakuru y’uko St Joseph hari benshi kandi abihaye Imana babafashe neza ntawabakoraho bose bagahita bagerageza kuba ariho bajya.

Nyuma yo kwica abari bahungiye muri St André no muri Karoli Lwanga, abicanyi bagiye kwica abari muri St Joseph kugeza n’aho bishemo bamwe mu Bafurere bari banze ko abo Batutsi bicwa.

Abaharokokeye bahamya ko abari bahahungiye barengaga 2000 kuko na nyuma yo kubica imirambo yari myinshi cyane igerekeranye.

Ku rundi ruhande, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, Abatutsi benshi bo mu bice bitandukanye by’icyari segiteri Kanyinya n’abahahungiye baturukaga mu Murenge wa Jali, Akarere ka Gasabo bose bahuriye kuri iriya segiteri maze uwari Konseye

Nzabamwita Joseph abasaba ko babwira n’abandi bataricwa bakaza kugira ngo babarindire umutekano.

Ku wa 13 Mata 1994, abicanyi bamaze kubona ko nta bandi Batutsi basigaye, Konseye yababwiye ko agiye kubazanira abajandarume bakabashakira aho babashyira kugira ngo bacungirwe umutekano.

Abo bajandarume baraje babwira Abatutsi ko babajyanye ahitwa mu Kana mu gakombe kari hagati y’imisozi bakabarindiramo kuko nta nterahamwe yahamenya. Barabashoreye babagejejeyo barahabasiga bababwira ko bagiye kubashakira ibyo kurya.

Bigeze ku mugoroba babazanira Interahamwe zirabatemagura ijoro ryose abasirikare bajya hejuru y’umusozi kureba ko hari ubasha kubacika kugira ngo bamurase. Barabishe bose harokoka abana bagera muri bane bari kumwe n’imirambo y’ababyeyi babo bahindutse amaraso bakagira ngo bapfuye.

Kuri iyi tariki ubwicanyi bwarakomeje hirya no hino mu gihugu ari na ko bukoranwa ubugome ndengakamere by’umwihariko muri Chapelle ya Gitwa ho muri Rutsiro, ku ku mashuri ya Mbogo na Kinyamakara ho muri Gikongoro, i Kirinda muri Karongi, i Nyakanyinya na Mururu muri Rusizi, i Ruharambuga muri Nyamasheke kuri kuri Kiliziya Gatolika ya Rukara muri Kayonza n’i Muhororo na Kibilira muri Ngororero.

Iyi nyandiko tuyikesha Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE).


Ubwanditsi

Exit mobile version