Ku munsi nk’uyu, tariki ya 14 Gicurasi 1994, Abatutsi bakomeje kwicwa hirya no hino mu gihugu ari na ko ingabo zari iza RPF/A-Inkotanyi zirwanira guhagarika Jenoside yakorwaga Abatutsi.
Mu cyari Komini Musambira ubwicanyi bwongeye gukaza umurego, bamwe mu Batutsi bari barokotse ubwicanyi bwaberaga hirya no hino muri iyo Komini, bahungiye kuri Centre de Sante ya Musambira no ku biro bya Komini Musambira byegeranye bose barishwe.Tariki ya 14 Gicurasi 1994 kandi, Ingabo z’Inkotanyi zabohoje Umujyi wa Nyamata zihagarika Jenoside mu Bugesera.
Ni mu gihe ku rundi ruhande, uwari Minisitiri w’Intebe, Jean Kambanda, yasuye Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ashimira abayobozi bayo “akazi” bari bakoze ko kwica Abatutsi.
Uwari umuyobozi mukuru wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda, Jean-Berchmas Nshimiyumuremyi yari yateguye inama, aho Kambanda yasabye ko muri buri Segiteri mu zari zigize Komine Ngoma urubyiruko 100 rutozwa gukoresha intwaro.
Icyo gihe kandi Kambanda yasabye abarimu ba kaminuza ndetse n’abaturage muri rusange kumenya no gutinyuka gukoresha imbunda, aho yabashishikariza ko bagomba kwicungira umutekano.
Muri iyo nama Jean Kambanda yavuze ko nta bwicanyi bwigeze buba muri Butare na Kibungo ko ahubwo abaturage batewe bakirwanaho.Twibuke twiyubaka.
Mukobwajana Linda

