Ku munsi nk’uyu, tariki ya 15 Gicurasi 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi mubisha wo kwica Abatutsi hirya no hino mu gihugu, ibintu byatumye Papa Yohani Pawulo II wari umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi asaba Umuryango Mpuzamahanga kugira icyo ukora.
Kuri iyi tariki, muri Komini Musambira ubwicanyi bukomeye bwakorewe abana b’Abatutsi, abicanyi bazanye igitero cy’abana ngo bajye kwica abana bagenzi babo b’Abatutsi kubera ko ku munsi wari wabanje hari hishwe abasore n’abagabo gusa, abana n’abagore bo barabasiga.
Abo bana baje bitwaje imihoro n’impiri ariko bahagarikiwe n’abantu bakuru, kuri uwo munsi abana bose bishwe n’abandi bana bagenzi babo muri Musambira.
Kuri iyi tariki kandi, Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yahaye ijambo uwari umukuru w’interahamwe, Robert Kajuga, ahakana ubwicanyi bwose bwakorwaga na Guverinoma ya Kambanda, ingabo zayo, nterahamwe, n’impuzamugambi yamamaza ko abo bica ari “inkotanyi n’ibyitso byazo”.
Twibuke twiyubaka.
Mukobwajana Linda

