Site icon MY250TV

‘Rubunzamurizo’ Kambanda wa RNC mu bindi bihuha bidafite umutwe n’ikibuno

Umumotsi w’umutwe w’iterabwoba wa RNC akaba n’umusambanyi kabombo Charles Kambanda uzwi nka Rubunzamurizo n’ikigarasha Jean Paul Turayishimye uzwiho gucuruza ibihuha, bongeye kumvikana mu ndirimbo ishaje yo kwegeka ku Muryango FPR-Inkotanyi ibirego bidafite umutwe n’ikibuno.

Kimwe muri ibyo birego birimo ko FPR “iriganya ubutaka bw’abaturage”, ni ikinyoma aba bahezanguni  bavugiye mu kiganiro baherutse gukorera ku umuzindaro rutwitsi uwo Turayishimye asanzwe akoresha asebya ubuyobozi bw’u Rwanda.

Rubunzamurizo Kambanda yatorotse ubutabera bw’u Rwanda nyuma yo kumenya ko yakorwagaho iperereza ku byaha byo gusambanya abakobwa yigishaga mu yari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Uyu musambanyi yafata ku ngufu abana yigishaga yabijeje kubaha amanota, aho amariye gutoroka ntabindi yirirwamo uretse amateshwa ahabika ubuyobozi bw’u Rwanda gusa ni ibintu byanze kumuhira. 

Soma kandi: Rubunzamurizo Kambanda wa RNC yongeye gushimangira ko yokamwe n’ubujiji

Ikigarasha Turayishimye we yirirwa ahuragura amagambo kugirango abone icyo arya, ndetse akunze kugira ubushyanutsi, yigize nk’umuntu ufite amakuru menshi ku bibera mu Rwanda nyamara byose ari ibinyoma gusa gusa.

Umusambanyi Kambanda mu isoni nke asanganywe yavuze ko “imitungo FPR iriganya abanturage” ari iy’abanyarwanda ngo baba hanze badashobora kuza mu Rwanda cyangwa ngo bajye kuri za ambasade iyo baba.

Gusa nta bandi uyu muhezanguni yavugaga batari interahamwe n’abajenosideri bahunze ubutabera bw’u Rwanda, ikindi kandi niba iyo mitungo ihari kuki batagaruka ngo bayikurikirane? Impamvu ntayindi ni uko ari abajenosideri bakatiwe n’inkiko.

Izi mburamukoro zombi ziraruhira ubusa!

Mukobwajana Linda

Exit mobile version