Site icon MY250TV

Bangamwabo JP Turayishimiye ntashobora kwiyumvisha uburyo u Rwanda rwihesha agaciro

IkigarashaJean Paul Turayishimye umaze igihe yarigize kabwera muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yumvikanye mu bindi binyoma byibasira ubuyobozi bw’u Rwanda; ibintu yakoze kugirango abone icyo ashyira ku munwa cyane ko inzara imumereye nabi.

Bimwe mu binyoma by’uyu muhezanguni harimo ko “u Rwanda rwivumbuye” rwikura mu muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (CEEAC).

Ni mu gihe nyamara u Rwanda rwasezeye muri uwo muryango nyuma y’uko umize bunguri ibirego biterekeranye Tshisekedi ashinja u Rwanda birimo kuba ngo “ruhungabanya umutekano” w’igihugu cye, ibintu byatumye u Rwanda rwangirwa kuyobora uyu muryango kabone n’ubwo ari rwo rwari rutahiwe.

Uyu muryango ntiwigeze ukurikiza amategeko yawo bwite awugenga ahubwo wahisemo gukoreshwa naTshisekedi mu icengezamatwara rye rishingiye ku binyoma.

Ikigarasha Turayishimye wiyemeje kuba bangamwabo akwiye kumenya ko u Rwanda rutari insina ngufi ngo rukandamizwe rureba cyangwa ngo rwemere agasuzuguro.

Ikindi uyu muhezanguni akwiye kumenya ni uko u Rwanda rwihesha agaciro ku buryo rutagomba gukomeza kuba mu kintu gifite imikorere ihabanye n’amahame akigenga.

Mukobwajana Linda

Exit mobile version