Kiliziya Gatorika mu Burundi yanenze imigendekere y’amatora y’abagize inzego z’ibanze n’inteko ishinga amategeko aherutse kuba muri icyo gihugu, yamagana uburyo CNDD FDD yahonyoye amahame ya demokarasi muri aya matora nk’umuvuno wo kugira ngo iri shyaka na Perezida Ndayishimiye uzwi nka Gen Neva cyangwa Kirogorogo bagume ku butegetsi.
Indorerezi za Kiliziya Gatorika zemeje ko u Burundi bizabufata ibindi binyejana byinshi kugira ngo butegure amatora nya matora, nk’uko byashimangiwe n’umuvugizi wayo, Nahimana Bonaventure, mu kiganiro n’itangazamakuru.
Yagize ati: “Ibiro by’itora byafunguwe mbere y’isaha y’amatora yari iteganyijwe n’amategeko mbere y’uko indorerezi n’abahagarariye abakandida bahagera.”
Yakomeje agira ati: “Hari ibiro by’itora abambari ba CNDD-FDD birukanyeho indorerezi zagaruka zigasanga mu dusanduku tw’itora harimo impapuro zatoreweho kandi amatora ataratangira, Abarundi bahatiwe gutora CNDD-FDD, bakabaherekeza mu bwihugiko, hari n’abo batoreye.”
Nahimana yashimangiye kandi ko ibyo indorerezi za Kiliziya Gatolika ziboneye bigaragaza ko mu Burundi urugendo rukiri rurerure mu bijyanye no gutegura amatora.
Abakurikiranira hafi ibibera mu Burundi bemeza ko nta gikwiye gutungura abantu mu byabaye muri iyo kinamico y’amatora kuko umunyagitugu Ndayishimiye yakomeje kugaragaza inyota idasanzwe yo kugundira ubutegetsi.
Ibyo Ndayishimiye abikora kubera ko azi neza ko mu Burundi habaye amatora nya matora nta murundi wamuha ijwi rye kubera ko yananiwe gutanga ibisubizo ku bibazo uruhuri yateje iki gihugu.
Soma kandi:Opozisiyo mu Burundi iramagana Kirogorogo “Gen Neva” ushaka gutegeka ubuziraherezo
Ibyo Kiliziya, opozisiyo n’izindi ndorerezi batangaje kuri aya matora ni ubutumwa bukwiye gukangura Abarundi bagahagurukira hamwe, bityo bakarwanya Ndayishimiye bivuye inyuma bagashyira iherezo ku gitugu cye gikomeje gushora u Burundi mu manga.
Ndayambaje Marc

