Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Ndayishimiye Evariste bita Kirogorogo, Gen Neva cyangwa Sendagara, baratangaza ko imigendekere y’amatora y’abagize inteko ishinga amategeko y’icyo gihugu yabaye mu cyumweru gishize ishimangira ko uyu mutegetsi ashaka gutegeka ubuziraherezo.
Aya mashyaka avuga ko ayo matora yari ikinamico aho by’umwihariko Sendagara Ndayishimiye n’ishyaka rye, CNDD-FDD, bibye amajwi ku manywa y’ihangu ndetse bahohotera abatavuga rumwe n’ingoma mpotozi yabo.
Girukwishaka Nestor uyobora ishyaka CNL yabwiye abanyamakuru ati: “Imigendekere y’amatora yaranzwe n’ubujura bukabije ku buryo ibizayavamo nta muntu ukwiye kubyemera.”
Yakomeje agira ati: “Abatora batswe abakarita y’itora barabatorera, abandi bategekwa gutera igikumwe ahanditse CNDD-FDD, yaranzwe kandi no gutera ubwoba abari ku mirongo biteguye gutora.”
Aya mashyaka atangaza kandi ko indorerezi zayo zangiwe gukurikirana imigendekere y’amatora kuri site nyinshi hirya no hino mu gihugu, ibintu CNDD yakoze igamije kugira ngo biyorohere kwiba amajwi.
Ibi biri kuba mu gihe Abarundi badahwema kugaragaza ko barambiwe ubutegetsi bwa Ndayishimiye kuko bwananiwe gutanga ibisubizo ku bibazo bwateje igihugu birimo inzara inuma aho by’umwihariko u Burundi kugeza magingo aya ari cyo gihugu gikennye ku Isi.
Soma kandi: CNDD-FDD ya Ndayishimiye yeruye ko idateze kurekura ubutegetsi!
Abarundi bose bari mu gihugu n’abari hanze yacyo bakwiye kuzirikana ko nta kindi gihugu ku Isi bazigera bitirirwa atari u Burundi, bityo rero bakwiye guhaguruka bakarwanya bivuye inyuma inkoramaraso Ndayishimiye ukomeje kugishora mu manga.
Ndayambaje Marc

