Site icon MY250TV

Ingabire Victoire aracyatsimbaraye ku gukorera “dipolomasi” FDLR

Umuhezanguni Ingabire Victoire wahamijwe icyaha cy’ubugambanyi n’icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, akaza gufungurwa ku bw’imbabazi z’Umukuru w’Igihugu, yongeye kumvikana mu binyoma bidafite umutwe n’ikibuno ndetse ari nako atagatifuza umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Ibyo yabitangarije ku muzindaro rutwitsi wa YouTube asanzwe asakazaho uburozi bwe ngo n’ibitekerezo aho yakoze ikiganiro yise ko ari icy’ubusesenguzi bwa dipolomasi ukagira ngo hari n’ikintu ayiziho!

Mu binyoma uyu muhezanguni yabwiye abamukurikira ni uko ngo “hari Abanyarwanda bagihunga”, ikindi kandi ni uburyo Ivu akora uko ashoboye ngo avugire umutwe w’iterabwoba wa FDLR aho yavuze ko “n’ubwo abahunze bamaze gukora Jenoside ntacyakuraho ko ari Abanyarwanda.”

Mu busanzwe Ingabire niwe washinze umutwe w’iterabwoba wa FDLR wahoze witwa RDR.

Soma kandi:Straton Musoni yambitse ubusa Ingabire Victoire bashinganye FDLR!

Kuvuga ko hari abanyarwanda bagihunga ni ikinyoma cyambaye ubusa. Abo Ingabire avuga ko bahunga ni abanyabyaha batoroka ubutabera bw’u Rwanda kubwo kwanga kubazwa inshingano aho usanga abenshi binarangira babaye abanzi b’u Rwanda kubera ipfunwe n’ikimwaro bahorana.

Ibindi byatumye abakurikira uyu muhezanguni bamuha inkwenene aho batanatinye kumwita umusazi, ni uburyo yihandagaje agatagatifuza interahamwe zihishe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu kuyobya uburari yumvikanisha ko ibyo “FDLR yakora byose ntacyahindura ubunyarwanda”bw’abayigize.

Uyu mugore w’umugome akwiye kumenya ko FDLR ibangamiye amahoro n’ituze mu karere k’ibiyaga bigari, bityo ikaba igomba gutsinsurwa. Naho ibyo kuyishyigikira akwiye kubireka kuko ntacyo biteze kumugezaho uretse kumurimbura gusa.

Mukobwajana Linda

Exit mobile version