Site icon MY250TV

Interahamwe, abajenosideri n’ibigarasha bahahamutse nyuma y’uko “umucunguzi” wabo IVU akaniwe urumukwiye!

Abanzi b’u Rwanda bihishe hirya no hino ku Isi barangajwe imbere n’interahamwe, abajenosideri n’ibigarasha bataye umutwe nyuma y’uko umuhezanguni Ingabire Victoire Umuhoza (IVU) bita ko ari umucunguzi wabo atawe muri yombi.

Inkuru yifungwa rya Ingabire ukurikiranyweho uruhare mu gushaka guhirika ubuyobozi bw’u Rwanda, yamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa 19 Kamena 2025, gusa kuva icyo igihe abanzi b’u Rwanda babuze amahwemo.

Mu bugome n’ubushinyaguzi interahamwe, abajenosideri n’ibigarasha basanganywe bose bashaka kumvisha ababakurikira buhumyi ko umuhezanguni Ingabire “azira ibitekerezo bye bizima”.

Ni mu gihe nyamara ibyo bitekerezo bye bye biba byuzuye uburozi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside, amacakubiri ndetse no gushaka kumena amaraso mu gihugu mu rwego rwo gusubiza Abanyarwanda mu icuraburindi FPR-Inkotanyi yabakuyemo mu myaka 31 ishize.

Kuri bo gufungwa kwa Ingabire ni ikintu cyabagoye kucyakira dore ko ari we  ubahagarariye mu migambi yabo mibisha yose bafite ku Rwanda kugera ubwo bamwita ko yaje kubacungura!

Igitangaje ni uko hari n’abamaze igihe bavugira ku mbuga nkoranyambaga ko bazagaruka mu Rwanda Ingabire ari we urutegeka, gusa abo bose bakwiye gusubiza amerwe mu isaho kuko u Rwanda ntabwo ruciriritse ku buryo rwagekwa n’inyangabirama zifite ubusembwa nka Ingabire.

Soma kandi: Ibyishimo bisendereye kuri benshi nyuma y’itabwa muri yombi ry’umuhezanguni Ingabire Victoire

Interahamwe, abajenosideri n’ibigarasha bakwiye kumenya ko iyo mandwa yabo yuzuye urwango n’amacakubiri ikwiriye kubarizwa muri gereza babyanga cyangwa babyemera. Ntanubwo iri hejuru y’amategeko cyangwa ngo ibe idakorwaho.

Ibi kandi bikwiye kubabera isomo ko ari ikibazo k’igihe gusa nabo bazisanga bari imbere y’ubutabera kandi ntaho bazabona babucikira kuko ibyaha birirwamo biba ku mugaragaro.

Mukobwajana Linda

Exit mobile version