Intagondwa z’interahamwe n’abajenosideri bihishe hirya no hino i Burayi bakomeje gukora ibintu abenshi babona nk’ubusazi, aho aba banyabyaha bishuka ko bizatuma ubutabera bw’u Rwanda bujya ku gitutu bityo umuhezanguni Ingabire Victoire Umuhoza (IVU) bafata nk’umucunguzi wabo agafungurwa.
Ubu izi nyangabirama noneho zadukanye gukwiza ibihuha na za byacitse nyuma y’uko umuvuno wo kwigaba mu mihanda y’ibihugu bitandukanye babundabundamo, bakigaragambya basakuriza abatabitayeho udatanze umusaruro.
Soma kandi: Interahamwe za FDU-Inkingi/FDLR zahuye n’uruva gusenya mu mihanda y’i London!
Dore nk’ubu, interahamwe, interamwete n’abajenosideri babarizwa mu gatsiko k’abagizi ba nabi kazwi nka “Victoire Pour la Paix” basizoye ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko umucunguzi wabo IVU “agiye kwicirwa muri gereza”.
Ni inkuru aba banyabyaha bahuza n’igihuha bacuze kivuga ko umuhezanguni Ingabire “afunganye n’umuntu wishe umwana w’umugabo we” ngo bikaba byarakozwe ngo uwo umuntu yice IVU!
Mu bari gukwirakwiza icyo gihuha harimo Justin Bahunga wigeze kuyobora ingirwa-shyaka FDU-Inkingi yashinzwe na IVU, wihandagaza akavuga ko uyu nyirabuja “akorerwa ibintu binyuranyije n’amategeko”.
Icyambere, kuvuga ko uyu muhezanguni ibyo akorerwa bitari mu mategeko ni ikinyoma cyambaye ubusa kubera ko ubucamanza bw’u Rwanda butarenganya kandi bugendera ku mategeko abugenga.
Ibyaha Ingabire yakoze ntiyabikoze atayobewe ko bihanwa n’amategeko dore ko ibyinshi yabikoraga aziko ari mu ibanga bikaza kurangira iperereza ribibonye, iyo aba atagira icyo yishinja yari gushyira ibikorwa bye bibi ku karubanda.
Ikindi kandi Bahunga n’abajenosideri bagenzi be kuvuga ko Ingabire afunganye n’umwicanyi woherejwe kumwica ni ubusutwa dore ko iyo babivuga uba wumva bahuzagurika ari nako binyuraguramo, bakabyita koari amakuru bafite kandi mu by’ukuri ari ibihuha bidafite epfo na ruguru.
Nk’urugero, umunyamakuru w’imwe mu radiyo zikorera mu Bwongereza, yabajije impamvu Ingabire aba agaragara nk’umuntu ufite akanyamuneza iyo agiye kuburana kandi bo bavuga ko “aba yateshejwe umutwe”, abuze icyo avuga aradidimanga nuko mu isoni nke ati: “Turamutekerereza ntabwo aba yishimye nubwo ariko abyerekana”.
Ingabire akurikiranyweho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu, kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwirakwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga.
Akurikiranyweho kandi gutangaza amakuru y’ibihuha, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyo kwigaragambya.
Yaba imburamukoro nka Bahunga ndetse n’izindi nterahamwe ndetse n’ibigarasha bagenzi be ntan’umwe uteze gushyira Ingabire hejuru y’amategeko kuko agomba kuryozwa ibyo yakoze.
Mukobwajana Linda

