Site icon MY250TV

Interahamwe n’interamwete za FDU-Inkingi mu gusetsa imikara ngo zirasabira nyirabuja IVU gufungurwa!

Abambari b’agatsiko k’abagizi ba nabi ka FDU-Inkingi kashinzwe n’umuhezanguni Ingabire Victoire Umuhoza (IVU) ubu uri muri gereza bakomeje kwiha amenyo y’abasetsi mu mihanda y’i Burayi aho basakuriza umuhisi n’umugenzi basaba ko imandwa yabo IVU ifungurwa.

Dore nk’ubu abo bagizwe ahanini n’interahamwe, interamwete n’abajenosideri basizoye ngo mu ntangiriro z’ukwezi gutaha bazigaragambiriza i London imbere y’icyicaro cy’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth) ngo kubera ko u Rwanda rubarizwa muri uyu muryango.

Gusa izi nyangabirama zirengagiza ikintu gikomeye! Ingabire wazo afunzwe n’u Rwanda, nirwo ruzamufungura naba umwere cyangwa rumukanire urumukwiye mu gihe ibyaha bizaba byamuhamye, amahanga basakuriza ntacyo ateze gukora ku bibera mu Rwanda kuko nta jambo arufiteho.

Ingabire aba banzi   b’amahoro bashaka gutagatifuza akurikiranyweho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu, kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwirakwiza amakuru Atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga.

Akurikiranyweho kandi gutangaza amakuru y’ibihuha, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyaha cyo kwigaragambya, bityo rero igomba kubiryozwa kuko itari hejuru y’amategeko.

Izi ntagondwa z’interahamwe zikunze kwihisha mu mutaka w’uburenganzira bwa muntu no kwigira ijwi ry’Abanyarwanda nyamara ari zo zanze kureka politiki y’amoko no gushyigikira icyasenya u Rwanda cyose. Ibyo byose ni ibintu Commonwealth izi, u Rwanda ruzi, n’Abanyarwanda bazi bityo rero ziriguta umwanya gusa.

Ibi bikorwa by’interahamwe byo kwigaragambya nta muntu ubyitayeho kandi nta n’icyo biteze kuzigezaho.

Mukobwajana Linda

Exit mobile version