Site icon MY250TV

Interazahamwe za FDU-Inkingi mu mateshwa adateze kugira nyirabuja IVU umwere!

Interahamwe n’abajenosideri bihishe hirya no hino i Burayi babarizwa mu gatsiko k’abagizi ba nabi ka FDU-Inkingi bakomeje gukwiza ibuhaha bishuka ko ahari ari byo bizagira umwere imandwa yabo Ingabire Victoire Umuhoza (IVU) ku byaha akurikiranyweho.

Ayo manjwe y’izo mburamukoro aherutse kumvikanira mu kiganiro kidafite epfo na ruguru cyatambutse ku muzindaro wazo wa YouTube.

Mu bari inyuma y’uwo mugambi mubisha harimo Justin Bahunga wigeze kuyobora kariya gatsiko ka FDU-Inkingi kashinzwe na IVU, utera akirizwaga n’interahamwe Musabyimana Gaspard.

Umujenosideri Bahunga mu isoni nke yifashe ivuga ko nyirabuja Ingabire “yimwa ibyo abandi banyururu bemererwa muri gereza ya Mageragere” ndetse ko atemerewe no kuvugana n’umuryango we kuva yafungwa, bikorwa ngo hagamijwe guhonyora uburenganzira bwe.

Soma kandi: FDU-Inkingi yeruye ko Ingabire Victoire ari nyirabuja, imyigaragambyo yayo ikubita igihwereye!

Hashize imyaka n’imyaniko izi nyangabirama zikandagije ibirenge byazo mu Rwanda bitewe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zagizemo uruhare.

Gusa ukuntu aba bagome bigira nyoninyinshi nk’aho bafite amakuru yose y’ibibera mu Rwanda abandi badafite byerekana mu byukuri ukwigira icyo zitari zo, kwigira abasesenguzi kandi ntacyo baricyo ndetse banamaze.

Iyo aba banzi b’u Rwanda bavuga biriya binyoma kuri Ingabire nta kindi baba bagamije kitari ukumutagatifuza ku byaha yakoze azi neza ko bihanirwa n’amategeko.

Umuhezanguni Ingabire akurikiranyweho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu, kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwirakwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga.

Akurikiranyweho kandi gutangaza amakuru y’ibihuha, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyo kwigaragambya.

Si ubwa mbere IVU afunzwe kuko yigeze kumara imyaka 8 muri gereza yarahamijwe ibyaha by’ubugome birimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gushaka guhirika ubuyobo bw’u Rwanda.
Gusa kuva agifungurwa ku Mbabazi za Perezida wa Repubulika ntiyigeze ahinduka kubera ko yakomeje gukora ibyo byaha.

Uyu ni umugore kandi usanzwe afite ubusembwa dore ko Urukiko Rukuru ruherutse kwanga kubumukuraho, ibimenyetso simusiga bishimangira ko mu bushishozi bw’ubucamanza akiri umunyabyaha ukwiye kwibera muri gereza.

Izo nterahamwe zikwiye kumenya ko urusaku rwazo rudateze kugira IVU umwere kandi rutashyira igitutu ku butabera bw’u Rwanda.
 
Mukobwajana Linda

Exit mobile version