Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 08 Nyakanga 2025, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe umwanzuro wo kwimurira ku itariki ya 15 Nyakanga 2025 iburanisha ry’umuhezanguni wiyita umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Ni umwanzuro ushingiye ku busabe bwe bw’uko akeneye igihe gihagije cyo kwiga dosiye ye.
Uku kunaniza ubutabera kwa Ingabire nta kindi kibiri inyuma uretse amayeri yo gutinza urubanza no gushaka uko yasibanganya ibimenyetso kuko yasanze ibimenyetso byose bitangwa n’ubushinjacyaha bimuhamya ibyaha bikomeye akurikiranyweho.
Icya mbere kigaragara nuko ibyaha akurikiranyweho byo guhungabanya umudendezo w’igihugu no gucura imigambi mibisha no kugihungabanya atari ubwa mbere uyu mugore abyivurugusemo, kuko n’igihe akatirwa akaza kurekurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika ni bene ibi byaha yari yakoze.
Ingabire azi neza ko itegeko rizashyirwa mu bikorwa dore ko ubu n’ibimenyetso byagaragajwe n’ubushinjacyaha bishimangira ko akwiye kuryozwa ibyo byaha biremereye yakoze.
Nyuma y’uko uyu mugore w’umugome Ingabire Victoire abonye ko kwishora muri ibi byaha bigiye kumukomerana kuberako ibimenyetso simusiga bigaragazwa n’ubushinjacyaha ntaho yabicikira, nibwo yatangiye gucura umugambi wo gusibanganya ibimenyetso.
Bikaba ari nayo mpamvu yamuteye gusaba urukiko ko yakongererwa indi minsi irindwi, kuko nawe ubwe azi neza ko ibyaha yakoze biremereye kandi bitakwihanganirwa n’ubutabera bw’u Rwanda.
Soma kandi : Interahamwe n’abajenosideri nibashyire mu mitwe yabo ko Ingabire agomba kuryozwa ibikorwa bye by’ubugome!
Ingabire Victoire agomba kuryozwa ibyaha biremereye yakoze kuko adateze na rimwe kuba hejuru y’itegeko kimwe n’undi munyarwanda wese,bityo rero areke gutesha igihe ubutabera kuko ‘urwishigishiye ararusoma’.
Ndayambaje Marc

