Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa kane tariki ya 7 Kanama 2025, rwategetse ko umuhezanguni w’umugome Ingabire Victoire Umuhoza (IVU) akomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30.
Ni umwanzuro waraje rwantamb iinterahamwe n’ibigarasha bitewe n’imbagaraga bamaze igihe barashyize mu bukangurambaga bugamije kweza no “gufunguza” uyu mugore, gusa bikaba bikomeje kubabera impfabusa ndetse nta n’icyo bizatanga.
Ingabire akurikiranyweho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu, kugirira nabi ubutegetsi buriho, icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, gutangaza amakuru y’ibihuha, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyo kwigaragambya.
Kuva umunsi uyu muhezanguni afungwa interahamwe n’ibigarasha ntabwo bigeze baceceka kubera ko bumvaga ko batwawe imbaraga dore ko Ingabire bamufata nk’umucunguzi n’intumwa mu migambi mibisha bafitiye u Rwanda n’Abanyarwanda muri
Izi nterahamwe n’ibigarasha bagiye kandi bigaragambiriza mu bihugu bihishemo i Burayi, ari nako bandika mu bitangazamakuru mpuzamahanga basaba ko nyirabuja Ingabire arekurwa ari nako bamwita“impirimbanyi ya demokarasi”.
Gusa urusaku rwabo nta cyo rwatanze ndetse nta n’icyo ruteze gutanga cyane ko Ingabire ari umunyabyaha ruharwa, ndetse hari n’ibimyetso simusiga bimuhamya ibyaha by’ubugome akurikiranyweho ubugira Kabiri nyuma yo gufungurwa ku mbabazi z’Umukuru w’Igihugu mu mwaka wa 2018.
Ikindi kandi izi mburamukoro zirengagiza ni uko ubutabera bw’u Rwanda bugendera ku mategeko kandi bugakurikiza ibimenyetso, ntabwo bukora bugendeye ku rusaku n’induru ndetse n’igitutu birirwa bakangisha.
Kuba uyu muhezanguni Ingabire akomeje gufungwa byonyine byerekana ko ibyaha akekwaho bitari ibyaha byo gucyerensa, bikwiye kwitonderwa dore ko hari impamvu zikomeye zagaragaye zituma akurikiranwa afunzwe.
Umuhezanguni Ingabire ni umunyabyaha kabuhariwe kandi ubutabera bukomeje gukora inshingano zabwo uko bikwiye, ntacyo aricyo ngo ajye hejuru y’amategeko, ibyo interahamwe n’ibigarasha bakwiye kubishyira mu mitwe yabo bakabyakira.
Mukobwajana Linda

