Kuva Ingabire Umuhoza Victoire yatabwa muri yombi n’ Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Interahamwe n’ ibigarasha bikomeje kugaragarwaho amacakubiri ashingiye ku moko bitwikiriye umutaka wo gusaba ifungurwa ry’uyu muhezanguni.
Ivanguramoko ryagaragaye mu biganiro byabereye kuri murandasi yewe n’amwe mu makuru y’abari mu myigaragambyo yabereye i Buruseli, bavugako hari umwuka w’ urwicyekwe rwo kureba ku mazuru.
Ikiganiro cyarikoroje ni icyabereye kuri YouTube aho ikigarasha Kobwa Marie Rose ndetse n’umuhezanguni witwa Dr Nkiko Nsengimana bagarukaga ku byo bise imyigaragambyo yabereye mu Bubiligi yo gushyigikira Ingabire Victoire.
Kobwa Marie Rose yatanze urugero rw’umugore witwa Iragena Immaculee wagiye mu myigaragambyo mu Bubiligi maze bamwe mu bari bayirimo batangira kumwita “umututsi” uri gufata amafoto yo guha leta ya Kigali.
Uyu kandi Kobwa yagaragaje bamwe muri bagenzi be b’interahamwe n’ ibigarasha bamwishisha bamwita maneko y’ u Rwanda.
Umuhezanguni Nkiko yunze murye mazi agaragaza ko agaco kabo kamunzwe n’amacakubiri y’ivanguramoko.
Uku gusubiranamo kw’udutsiko tw’abiyita ko ari abanyapolitiki barwanya leta y’u Rwanda gushingiye ku macakubiri y’ivanguramoko ni ikigaragaza ko imigambi yabo yose yubakiye kuri politiki zishaje u Rwanda rutakigenderaho.
Ndayambaje Marc
Ifungwa rya Ingabire ryashyize ku karubanda ivanguramoko rikiri mu mitwe y’ Interahamwe n’ibigarasha

