Kuri uyu wa 17 Nyakanga 2025, nibwo Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika wagennye Perezida Ndayishimiye Evariste w’u Burundi nk’intumwa idasanzwe yawo kuwufasha kugarura amahoro mu gace ka Sahel kugarijwe n’ibibazo by’umutekano muke.
Ni inkuru yatumye abazi neza uburyo uyu Gen Neva ukomeje kuba imbogamizi ikomeye y’amahoro haba mu Burundi ndetse no mu karere bibaza icyo agiye gufasha abatuye Sahel ndetse n’uwamutumye.
Kuva Gen Neva yajya ku butegetsi muri 2020, u Burundi bwagize ibibazo by’uruhuri bitewe n’ uyu mutegetsi udashobotse. Hari ibibazo by’umutekano muke, abantu bakomeza gushimutwa umunsi ku wundi, kwangazwa, gutotezwa, ubujura, ubutabera budakora, ibibazo by’imibanire hagati y’Abarundi aho ibyaha bishingiye ku moko byiyongereye.Magingo aya, Abarundi ibihumbi amagana batorongereye mu bindi bihugu bitandukanye bahunga ibi bibazo byatewe n’ubuyobozi bubi bwa Neva afatanyije n’aba DD bagenzi be.
Soma kandi: Uko u Burundi bwijanditse mu bikorwa by’iterabwoba bizonze akarere kose
Mu 2023 ubwo yari ku buyobozi bw’Umuryango w’Ibihugu byo mu burasirazuba bwa Afurika, Gen Neva yahawe umukoro wo gufasha gukemura ikibazo cy’umutekano muke umaze igihe mu burasirazuba bwa Congo hagati y’Abanyekongo, nyamara aho kugira icyo afasha ahubwo byarushijeho guhumira ku mirari. Wabeye umwanya mwiza wo kunga ubumwe n’ umunyagitugu Tshisekedi mu kwibasira Abanyekongo b’abatutsi.
Uretse kuba ibigwi bigayitse bya Gen Neva bitamwemerera kuragizwa amahoro, Sahel ikamye ikimasa, kuko nta mahoro, uwitwa Neva ashobora guha aka karere.
Sahel ni akarere kagizwe n’ ibihugu 9: Mali, Niger, Burkina Faso, Mauritania, Chad, Sénégal, Nigeria, Sudani na Erithrea.
Biraro Ernest

