Igisahiranda Mbayahaga Isidore wiyambuye umwambaro w’ubuvugabutumwa maze akiyambika uw’ubujajwa, urwango n’ibinyoma arashinjwa kwambura umupfakazi Hakizimana Annesy amafaranga angana n’ibihumbi bitanu na magana inane by’amadorali y’amanyamerika, ubwambuzi yakoze akiri umuyobozi w’ishami ry’ubucuruzi mu kigo cy’ itumanaho mu Burundi Onatel.
Nk’uko bitangazwa n’igitangazamakuru Télé Renaissance, ayo mafaranga Mbayahaga yayahawe na Haranungaraye Mathias, umugabo wa Annesy, tariki 9 Gicurasi 2014, bagura ikibanza kingana na metero kare 580 muri komini Ntahangwa, zone Buterere I Bujumbura. Bakaba bari bemeranyijwe ko impapuro z’ubugure bw’inzu agomba kuzihabwa bitarenze ibyumweru 2 uhereye igihe basinyiye amasezerano.
Nyuma gato y’isinywa ry’amasezerano, Haranungaraye Mathias yaje kwitaba Imana nyamara umuryango wategereje ko wahabwa impapuro z’ikibanza uraheba ndetse n’amafaranga ntiwigeze uyasubizwa.
Mu gahinda kenshi, umupfakazi Hakizimana Annesy ubu urera abana batandatu yasigaranye yagize ati:”Turinginga abantu bose bazi neza uburyo ubupfubyi buryana, uburyo kurera impfubyi uri umwe biruhije badufashe kugeza iki kibazo ku nzego zishinzwe uburenganzira bw’abana.”
Hakizimana akomeza avuga ko bagerageje guhamagara Mbayahaga ngo ababwire uko ikibazo kimeze ariko ntiyigeze yitaba telefoni yabo n’umunsi n’umwe.
Agira ati:”Naramuhamagaye, mutumaho ariko ntiyigeze ashaka ko tuganira kandi adufitiye ideni ry’amafaranga atari make. Ntibikwiye ko umuntu yahemukira umuryango, yahemukira abana kubera ko se atagihari.”
Biragoye ko uyu muryango warenganurwa muri kiriya gihugu kiyobowe n’igisambo gikuru Gen Neva.
Soma kandi:Dore ubujura bukomeye Perezida Ndayishimiye n’umugore we bari gukorera u Burundi.
Nyuma y’uko bigaragaye ko ikibazo cy’u Burundi ari agatsiko k’abayobozi gashaka kwikubira inyungu zose, Abarundi bakwiye gufata ingamba zibarengera.
Biraro Ernest

