Umukobwa w’umuhezanguni Ingabire Victoire akomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga mu binyoma byinshi bigambiriye guharabika igihgu cy’ u Rwanda.
Uyu mukobwa witwa Raissa Ujeneza yagize ati:“Twari tubizi neza ko Mama azongera agafungwa, agashinjwa ibyaha bitari byo kugira ngo afungwe ubuziraherezo kandi imbabazi yahawe nicyo zari zigamije.”
Ujeneza yanongeye ko “ibyo byaha abishinjwa hagamijwe kumutesha agaciro no kwangiza isura ye”.
Ibi bibaye nyuma y’uko urukiko rwemeje ko umuhezanguni Ingabire aba afunzwe iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo iperereza ku byaha akurikiranyweho rikorwe neza. Bimwe mu byaha akurikiranyweho harimo gushaka guhirika ubuyobozi bw’u Rwanda.
Ayo mangambure uyu mukobwa yayavugiye ku muzindaro w’umuhezanguni Gatanazi Etienne nawe wihebeye kuba ijwi ry’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Tarikiya 9 Kanama 2020 nibwo uyu mukobwa wa Ingabire aheruka kuza mu Rwanda aje gusura nyina aza ari kumwe n’abana be babiri. Icyo gihe yashimye u Rwanda, avuga ko n’ubwo mbere yari afite ishusho mbi k’u Rwanda bigatuma aruvuga nabi bitewe no kutamenya, urwo rugendo rwamuhinduye imitekereze. Yongeyeho ko yabonye byinshi byiza u Rwanda rufite harimo n’umutekano.
Gusa ubu uyu mukobwa w’ isoni nke bitewe guharanira inyungu zidafututse za politiki ya nyina, ndetse n’amarangamutima yahinduye imvugo, ava kugushima u Rwanda ajya noneho mu kurusebya avuga ko ahangayikishijwe n’ubuzima bwa nyina kubera igihugu gikora nabi arimo.
Uyu mukobwa wa Ingabire akwiye kumenya ko nyina yahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika nyuma yo gutakamba igihe kirekire, ntabwo yazihawe ngo azongere afungwe cyangwa ngo yangirizwe izina nk’uko abivuga ahubwo niwe wizize kuko yagaragaje kenshi ko atahindutse anasubiramo bimwe mu byaha n’ubundi yari yarafungiwe.
Ikindi Kandi u Rwanda ni igihugu kigendera ku mategeko kandi kitarenganya umuntu, bityo rero akwiye kureka ububeshyi n’amarangamutima bye bitazigera bikuraho ko Ingabire agomba kubazwa ibyo yakoze.
Mukobwajana Linda

