Nyuma yo guhunga igihugu, umuhezanguni Uwimana Agnes yongeye kubura agatwe, aza ashyira ukuri ku bayoboke ba Ingabire Victoire bafunze.
Mu kiganiro yacishije ku muzindaro we, Uwimana Agnes yaje ashinja abayoboke ba Victoire Ingabire barimo Nsengimana Theoneste na bangenzi be kuba barishoye mu byaha banafungiwe, aho yanatangaje ko nawe bashatse kubimushoramoariko akabigaramakuberaingaruka yabonaga bishobora kumugiraho.
Uyu mugore yatangajeko NsengimanaTheonesteyamwegereye ku biro by’abanyamakuru (I Remera) amubwira ko hari amahugurwa y’abayoboke ba IVU Kandi azatangwa na FDU Inkingi, amubajije ibizigirwamo, Nsengimana yamubwiye ko hari igitabo baziga icyo gitabo kikaba gikubiyemo uburyo bwo “gukuraho ubutegetsi utamennye amaraso” byumvikane ko ariwo mugambi bari bafite akaba ari na kimwe mu byaha bafungiwe.
Akomeza avuga ko kandi ayo mahugurwa yagomba kumara iminsi 7 , Anamubwira ko harimo agatubutse kuko bazahabwa amafaranga 190frw, Nsengimana yanamuhishuriye ko bazahabwa ayo mafaranga n’umugore uba mu Ubusuwisi witwa Uwababyeyi Assoumpta .
Umuhezanguni Uwimana avuga ko akimara kumva ko ibyo bintu bashaka gukora bigize icyaha kandi gikomeyeyabagiriye inama ko bagiye kurya akatagabuye kandi bazabiryozwawe abivamo arabatsembera. Uwimana anavuga koyanavugishije uwo mugorewitwaUwababyeyiAssoumpta amubwira ko ari gushuka abantu.
Uwimana yavuze ko kuba Nsingimanayaramwimye amatwi agakomeza uwo mugambi ndetse akanashishikariza abandi banyamakuru barimo Cyuma Hassani n’abandi bikabaviramo gufungwa ari uko bahaye amatwi ababashutse.
Ati ni “gute umuntu uri ikantarange afata abantu akabashuka, akabagwisha mucyaha, kuburyo bigira ingaruka ku miryango yabo mu gihe we yibereye iyo yituramiye”.
Yatanze ingero z’abitwa abanyamkuru bafunze kubera gukorana n’abanzi b’u Rwanda bari hanze ariko bikarangira baguye mu byaha.
Abanyarwanda baca umugani ngo umusazi arasara akagwa ku ijambo, Uwimana Agnes yagize ati: “Niba koko byari ugusoma igitabo iyo babitanga umuntu akabyisomera iwe mu rugo aho gukora ayo mahugurwa.” Byumvikane ko uyumuhezanguninawe azi ko ayo mahugurwa hari ikindi yari agamije dore ko byari mu mugambi muremure wo guteza imvururu mu banyarwanda.
Iyi dosiye ya Nsengimana Theoneste na bangenzi be, Ingabire Victoire yaje kuyinjiramo cyane ko ari we muyobozi wari uri inyuma y’ibi bikorwa; urubanza rwe ruzasubukurwa tariki ya 1 Nzeri.
Mugenzi Félix

