Site icon MY250TV

Burundi: Ikigo cy’imisoro n’amahoro cyahindutse indiri y’ibisambo

Mu minsi ishize atangaza imbogamizi zikomeye urwego ayoboye rwahuye nazo, Niteretse Martin uyobora Minisiteri y’umutekano mu gihugu ikaba ari nayo ishinzwe kurwanya magendu, yatunze agatoki ikigo cy’igihugu gishinzwe gukusanya imisoro (OBR), ikigo atatinye kuvuga ko cyahindutse indiri y’abajura, ibyo yise mu gifaransa “Etat Major ya fraude”.

Ibi Minisitiri Niteretse yabitangaje ahereye ku kuba hari abapolisi bo mu rwego rushinzwe kurwanya magendu boherejwe mu kazi ko gusaka magendu muri OBR bikarangira bimwe uburenganzira n’ubuyobozi bukuru bwo gukora inshingano zabajyanye, aho avuga ko banashwanye bikomeye na bagenzi babo basanzwe bacunga umutekano muri icyo kigo.

Niteretse kandi avuga bumwe mu buryo bukoreshwa n’ubuyobozi bw’ ikigo OBR mu kunyereza imisoro, aho atanga urugero rw’ukuntu amakamyo agera kuri 50 yinjira kandi agomba gusora yose nyamara raporo zatangwa bikagaragara ko ari ikamyo 1 yonyine yasoreshejwe.

Yahishuye kandi amabi yakozwe n’umwe mu bayobozi atashatse kuvuga izina b’icyo kigo, aho mu 2024 honyine yanyereje akavagari k’agera kuri miliyari 3 na miliyoni 200 mu gihe cy’amezi atatu gusa, ni ukuvuga Nyakanga, Kanama na Nzeri.

Soma kandi:Perezida Ndayishimiye, umugore we n’abajenerali babiri barakataje mu gucucura u Burundi

Uyu mutegetsi akomeza avuga ko bitumvikana uburyo amarorerwa nk’aya akorwa mu rwego nka OBR, rwitwa ko rufite ubuyobozi, mu gihugu cyitwa ko gifite abakireberera, ntihagire ingamba zifatwa ngo babiryozwe.

Mu gahinda kenshi we yise abakora aya marorerwa n’abayareberera abanzi b’igihugu ndetse ashimangira ko nta kindi gihano bakwiye uretse icy’urupfu.

Kuva CNDD-FDD ya Gen Neva yashimuta ubutegetsi mu 2005, politiki yayo ishingiye ku kwica, kwikubira no kurenganya rubanda. Gusa, byaje guhumira ku mirari aho Gen Neva abereye Perezida.

Ubu ibigo bikomeye byose birimo nka Banki Nkuru y’igihugu ndetse n’iki kigo cy’imisoro OBR bimeze nk’ ibyashimuswe n’uyu mutegetsi, aho we n’agatsiko ke babikoresha bagamije kwigwizaho imitungo.

Biraro Ernest

Exit mobile version