Site icon MY250TV

Urwango Musabyimana wa FDU-Inkingi/FDLR afitiye u Rwanda aho bukera ruzamuta ku gasi!

Intagondwa Musabyimana Gaspard, umumotsi w’abajenosideri babarizwa muri FDU-Inkingi no mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, ikomeje kubuzwa amahwemo n’uburyo Umuryango FPR-Inkotanyi udasiba gufasha u Rwanda kuba igihangange mu ruhando mpuzamahanga. 

Nk’urugero, iyi mburamukoro ibinyujije ku muzindaro rutwitsi isanzwe inyuzaho icengezamatwara ry’interahamwe n’abajenosideri, kuri uyu wa Mbere taliki ya 11 Kanama 2025 yumvikanye yibasira gahunda yo kwakira abimukira u Rwanda ruherutse kweranyaho na Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Uyu rwabuzisoni yarifashe avuga ko bariya bimukira ari “ibisambo Amerika yajugunye” kandi ko “kubera ukuntu u Rwanda rukunda amafaranga cyane rwemeye kwakira ibisambo Amerika yanze”.

Uyu musaza usaziye ubusa ntakindi kimutunze kitari ugusebya u Rwanda no gukwirakwiza ibihuha bityo rero ibyo avuga byose ku masezerano ari hagati y’u Rwanda na Amerika ajyanye n’abimukira ni ibihuha bigamije kumufasha kwiha amahoro gusa.

Uyu muhezanguni we ubwe arabizi ko atabaho atavuze nabi u Rwanda ngo bimwnjirije dore ko imyaka ye ntakindi yakora iyo abundabunda iBurayi atari kwirirwa avuga ubusa gusa.

Icyo uyu muhezanguni n’izindi nterahamwe, abajenosideri ndetse n’ibigarasha birengagiza ni uko u Rwanda rufite amateka meza yo kwakira impunzi n’abimukira mu buryo buboneye, bwubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Bakwiye kumenya kandi ko kwakira bariya bimukirau Rwanda rutabiterwa n’uko  rushishikajwe n’amafaranga, ahubwo kubera indangagaciro zarwo zishingiye ku bumuntu n’ubufatanye mpuzamahanga, rero ntabwo ubusutwa bwabo bwakuraho uko kuri.

Ibi byose ni ibimenyetso kandi bigaragaza ubushishozi n’ubushobozi u Rwanda rufite mu gukorana n’amahanga no kwita ku kibazo cy’abimukira mu buryo buboneye. Iyi mburamukoro ikwiye kumenya ko ntawitaye ku magambo yayo yuzuyemo urwango n’ishyari ihora ifitiye u Rwanda.

Mukobwajana Linda

Exit mobile version