Site icon MY250TV

Kabutindi Uwimana Agnes ari kwicira isazi mu jisho mu “buhungiro” yijyanyemo!

Umuhezanguni Nkusi Uwimana Agnes wanywanye n’urwango, amacakubiri n’ubugome yeruye ko ashaririwe n’ubuzima nyuma yo kwigira impunzi; umugambi yacuze agambiriye gusiga icyasha ubuyobozi bw’u Rwanda.

Uyu mugore usanzwe ukorana bya hafi n’interahamwe ndetse n’ibigarasha, hashize umwaka n’amezi abiri atangaje ko yahungiye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda aho abeshya umuhisi n’umugenzi ko yagiye kubera ko Leta y’u Rwanda yamuhigaga, ibintu ariko bitigeze bibaho.

Gusa muri icyo gihugu ubuzima bumumereye nabi, aho by’umwihariko agowe no kubona ibimutunga n’ubwishyu bw’imiti igabanya ubukana bw’indwara ya SIDA amaze igihe arwaye.

Ni muri urwo rwego uyu nuhezanguni aherutse kugaragara ku muzindaro we wa YouTube asabiriza, ibi ari gukora anyuze mu cyo yise kwegera Abanyarwanda ngo abakorere ubuvugizi, gusa ibi byose ni amaco y’inda cyane ko yamaze guta ikuzo bityo akaba nta Munyarwanda wamutaho umwanya, ndetse n’abo Banyarwanda yabataye abareba!

Umuhezanguni Uwimana yigize impunzi nyuma yo kubona ko bitazamukundira kuvundereza mu Banyarwanda uburozi bwe yisanzuye kuko azi neza ko ahora iteka ahonyora amategeko y’u Rwanda kandi akaba atari hejuru yayo.

Iyo usesenguye icyo yise kwegera Abanyarwanda no kubakorera ubuvugizi usanga ari uburyo bwo gusabiriza no gucucura interahamwe n’ibigarasha bahuje umugambi wabo wo kwigira intyoza ngo baravugira abanyarwanda batabatumye.

Ibyo inkotsa Uwimana ashaka kubikora kugira yinjize amafaranga ngo akunde abeho ndetse anikure muri ubwo buzima bubi bugiye kumwica.

Uwimanakandi ni umunyabyaha ruharwa utanabyicuza, mu mwaka wa 2011 yahamijwe ibyaha byo kuvutsa igihugu umudendezo, gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, Gusebya umukuru w’igihugu no Kubiba amacakubiri no kuyakwirakwiza mu Banyarwanda.

Ni ibyaha byatumye akatirwa igifungo cy’imyaka ine, ariko yarenze arangiza icyo gihano agaruka mu muryango Nyarwanda atarahindutse.

Ibyo bishimangira ko kuba iyi nkunguzi yakora ibyo ikora ubu ntawe bikwiye gutangaza kuko ni ka kabaye icwende katajya koga ngo gacye.

Mukobwajana Linda

Exit mobile version