Nahimana Thomasa umaze igihe wirukanwe mu gipadiri kubera ibyaha birimo amacakubiri, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi akomeje gukingira ikibaba umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Nk’urugero, kuri uyu wa Kabiri ku itariki ya 19 kanama 2025, uyu muhezanguni warambitse bibiliya hasi ubundi akayegurira amacakubiri n’iterabwoba, yagaragaye ku muzindaro wa YouTube yegeka k’u Rwanda ibyaha byose FDLR idasiba gukorera mu Burasirazuba bwa Congo.
Mu kiganiro kidafite umutwe n’ikibuno, hari aho yavuze ko ngo akarere k’ibiyaga bigari kugarijwe n’abayobozi b’u Rwanda yita abatekamutwe ngo bakaba bagamije kwikubira ibyiza byose mu karere k’ibiyaga bigari.
Ni mu gihe nyamara ubwo butekamutwe avuga ahubwo ari we ubuzwiho kuko ni kenshi yatekeye umutwe abanyarwanda baba mu mahanga akabacucura utwabo ababeshya ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda bikarangira batahuye ko byari ibinyoma gusa.
Soma kandi: “Padiri” Nahimana ni ikivume – Ibimenyetso
Muri rusange, icengezamatwara ry’uyu muhezanguni w’umutekamutwe nta munyarwanda n’umwe rikwiye kuyobya kuko nta uyobewe ko byose byubakiye ku kinyoma cyaritse mu mutima we.
Ndayambaje Marc

