Remy Amahirwa, umuhungu w’umuhezanguni Victoire Ingabire ubu uri kubarizwa mu igororero rikuru rya Kigali, arakataje mu gutera imbabazi amahanga aho yishuka ko ari byo bizagira inyana umwere.
Kuri iyi ncuro noneho, yanditse ibaruwa iterekeranye yahaye umutwe ugira uti : “Ubusabe kuri Perezida Trump, Fasha mama mu rugamba rwo guharanira ubwisanzure mu Rwanda”, ibintu yakoze agambiriye gutera imbabazi Perezida Trump wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika.
Mu rwego rwo kuyobya uburari ndetse no kugoreka ukuri, muri iyi nyandiko, Amahirwa yafashe ifungwa rya nyina arihuza n’ingamba za Perezida Trump zo kuharanira ko amahoro agaruka mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, yasabye Trump “gushyira igitutu ku Rwanda” ngo nyina arekurwe.
Mu by’ukuri kuba umwana yavuganira nyina ni ibisanzwe, ariko Amahirwa yirengagije ko amarangamutima adashobora gusimbura ukuri. Umuhezanguni Ingabire ntiyarenganye ahubwo ni umunyabyaha uticuza kandi utarasibye kugambirira kugirira nabi Abanyarwanda.
Uyu mugore w’umugome yitwaye nabi mu mbabazi yahawe na Perezida wa repubulika, none ubu ari kuryozwa ibyaha bikomeye yakoze birimo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwirakwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga.
Ibyavuye mu iperereza bigaragaza ko we n’abafatanyacyaha be bagera ku icyenda bakoze ubukangurambaga bugamije kugumura abaturage biciye mu ngirwashyaka ye yise DALFA-Umurinzi.
Ibi byaha bikomeye yabyivurugusemo igihe kinini, akomeza kurangwa n’umutima wo kudahinduka ahubwo agakomeza kwimakaza icengezamatwara rya Hutu Power, ari naryo ryacuzwemo umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Amahirwa agomba gusobanukirwa ko ibyaha ndengakamere nyina yakoze ntaho bihuriye na dipolomasi mpuzamahanga, abanyabyaha nka nyina bakurikiranwa n’inkiko si mu nyandiko z’ibitekerezo bigamije kumutagatifuza kandi ari inkozi y’ibibi ihora yivuruguta mu byaha.
Ndayambaje Marc

