Human Rights Watch (HRW), umuryango wa ba gashakabuhake na ba mpatsibihugu, wiyita ko uharanira uburenganzira bwa muntu wagarukanye ibindi binyoma bishingiye ku irimbi rya gisirikare ry’u Rwanda.
Kuri uyu wa kane ku itariki ya 4 nzeli 2025, ku mbuga nkoranyambaga z’uyu muryango watangaje amakuru adafitiwe ibimenyetso y’uko wabaruye imva nshya mu irimbi rya gisirikare zikaba ari izo hagati y’ukwezi kwa Mutarama 2017 ndetse na Nyakanga 2025.
Iyi ngirwa raporo yabo ikaba yabeshye ko ngo ibyo bigaragaza ko habayeho ubwiyongere bw’impfu z’abasirikare b’u Rwanda baguye mu ntambara y’umutwe wa M23 muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Ishingiro ry’aya makuru bahimbye? Ni amashusho y’amasegonda atarenze ane bavuga ko yafashwe na satellite, ari mu mabara menshi,barangije bayasesengura uko bishakiye,nta n’umuntu wigeze akandagiza ikirenge cye aho hantu, ibi si uguharanira uburenganzira bwa muntu ahubwo ni ibindi bitirira izo nshingano.
HRW ni umuryango umaze kubaka izina mu bijyanye no gukwiza ibihuha biciye mu byo wita za raporo zubakiye ku kinyoma gusa,ndetse ahanini ugasanga ibikubiye muri izo raporo bigamije gusa gushimisha abaterankunga bawo.
Abakurikira hafi imikorere y’uyu muryango bemeza ko iyi raporo ari ibinyoma biyikubiyemo gusa,ikaba ndetse iciriritse ku rwego rwo hejuru; mu yandi magambo bikaba bisobanuye ko ibyo uyu muryango utangaza k’u Rwanda atari ubuvugizi ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, ahubwo ni ugutiza umurindi imigambi ya politiki ifitwe n’abagamije gusiga icyasha ubuyobozi bw’u Rwanda.
Ikintu giteye isoni mu byo HRWyise raporo, hari aho ivuga ngo “abaduhaye amakuru bo muri RDF ku mbuga nkoranyambaga” ngo bayihaye amakuru y’uko ngo abasirikare b’u Rwanda bapfuye hagati y’itariki ya 15 ukuboza 2024 ndetse n’itariki ya 3 Nyakanga 2025.
Soma kandi: HRW yongeye gushimangira ko ntaho itaniye n’interahamwe n’ibigarasha
Mu gukwiza ibi bihuha, HRW yirengagije ko abasirikare kimwe n’abandi bantu bapfa kandi ku mpamvu zitandukanye zirimo uburwayi,impanuka ndetse ko badapfa gusa baguye ku rugamba.
Aho abo mu itsinda ryakoze iyi ngirwa raporo babera ibigoryi, ni ukuntu bashaka kumvisha abantu ko mu irimbi rya gisirikare ry’u Rwanda ko ari ho hantu honyine ku Isi hashyingurwa abantu bazize impfu zifitanye isano na politiki.
Ikibazo gikomeye cyo kwibazwa ni iki: Guhoza ijisho ku marimbi,byitwa ikibazo cy’uburenganzira bwa muntu gute koko?
Kuki ubushobozi bw’ikoranabuhanga rya satellite budakoreshwa mu kugaragaza uko igisirikare cya Congo FARDC gifatanyije na FDLR gihora kigaba ibitero by’indege ku midugudu y’Abanyamulenge,dore ko kuva mu mwaka wa 2017 Leta ya Congo yatangiye Jenoside yibasira abanyamulenge mu misozi miremire biganjemo?
Ahubwo igitangaje kandi kibabaje ni ukuntu HRWishishikajwe no guhora itangaza ibinyoma ikirengagiza ibyaha ndengakamere iyo mitwe yitwaje intwaro ihora ikora.
Uyu muryango wiyita ko uharanira uburenganzira bwa muntu wananiwe gukora inshingano zawo, kuko wigize uwo guhoza ijisho ku marimbi aho gukora ubuvugizi ku bibazo byo kutubahirizwa kw’uburenganzira bwa muntu.
Ndayambaje Marc

