Site icon MY250TV

Umujenosideri Kabuga Félicien mu nzira imugarura mu Rwanda, interahamwe noneho murihisha he?

Ubushinjacyaha bw’urwego mpuzamahanga rwashyiriweho gukora imirimo y’insigarira y’inkiko mpanabyaha (IRMCT) bwasabye ko umujenosideri kabombo Kabuga Félicien afungurwa by’agateganyo, akoherezwa mu Rwanda kuko ari cyo gihugu cyonyine cyemeye kumwakira.

Mu 2023, urugereko rw’ubujurire rwa IRMCT rwafashe icyemezo cyo guhagarika kuburanisha Kabuga, rusobanura ko adafite ubushobozi bwo kuburana “bitewe n’impamvu z’uburwayi”.

Kuva icyo gihe kugeza ubu, uyu mujenosideri wateye inkunga y’amafaranga itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aracyafungiwe i La Haye mu Buholandi.

Ubushinjacyaha buyobowe na Serge Brammertz, ku wa 9 Nzeri 2025 bwagaragaje ko n’ubwo Kabuga yinubira gukomeza gufungwa avuga ko uburenganzira bwe butubahirizwa, ibihugu by’i Burayi yifuje ko bimwakira byamwanze.

Bwagize buti: “Nyuma y’imyaka ibiri Kabuga aracyari mu rujijo, mu gihe yinuba ko gukomeza gufungwa birenga ku burenganzira bwe bw’ibanze. Ibihugu by’i Burayi yahisemo byagaragaje ko bitamwemera kandi igihugu arimo cyashimangiye ko Kabuga atafungurirwa ku butaka bwacyo.”

Ubushinjacyaha bwa Loni bwagaragaje ko nta mpungenge zikwiye kubaho mu kohereza Kabuga mu Rwanda kuko azitabwaho mu rugendo rw’indege bijyanye n’uburwayi bwe, kandi ko u Rwanda rwiteguye kubahiriza uburenganzira bwe n’ubwisanzure.

Soma kandi:Ibya Kabuga NTIBIRARANGIRA, Interahamwe mucishe macye!

Kuva yafatirwa mu Bufaransa  ku wa 16 Gicurasi 2020, umujenosideri Kabuga yaranzwe no gutinza urubanza binyuze mu gushaka kwigaragaza nk’umuntu urwaye bikomeye, aya manyanga akaba yarashyizwe ku karubanda na Prof. Harry Gerard Kennedy, umuganga wigenga uzobereye mu kuvura indwara zo mu mutwe.

Muri raporo Prof. Kennedy yashyikirije urukiko muri Werurwe 2013 yavuze ko mu isuzuma ry’ubuzima yakoze yasanze Kabuga afite ibibazo bifitanye isano no kuba ari mu za bukuru aho ngo hari amasaha runaka iburanisha rye rikwiye kujya riberaho.

Kabuga ni we muterankunga w’imena wa Jenoside yakorewe Abatutsi kuko mbere y’uko Jenoside itangira yatumije mu mahanga toni nyinshi z’imihoro, ikaba yarakwirakwijwe mu baturage bityo babona intwaro yoroshye yo kwifashisha mu kwica Abatutsi.

Amafaranga menshi yari afite, na yo yayifashishije mu gutwara interahamwe aho zajyaga hirya no hino mu bikorwa by’ubwicanyi.

Ubwanditsi

Exit mobile version