Nshimyumuremyi Donatien alias Nshima, umwe mu bana b’umujenosideri kabombo Kabuga Félicien mu isoni nke yatangaje ko se arengana kandi ko yambuwe imitungo, gusa ibi ni ugushya ubwoba no kuyobya uburari kuko bene uyu mujenosideri bamaze kubona ko ntaho ateze kuzacikira ubutabera.
Uyu mwene Kabuga ubu ubarizwa mu Bubiligi, ibi yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Nzeli 2025, ku muzindaro rutwitsi wa Youtube w’ikigarasha Gatanazi Etienne wiyemeje kuba nyiramubande w’interahamwe, abajenosideri n’ibigarasha.
Umujenosideri Kabuga ni wari umuterankunga nyamukuru w’ubutegetsi bw’umunyagitugu Habyarimana Juvenal ndetse inkunga ye iri mu byatumye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igira ubukana.
Kuba umwana wa Kabuga agaragaye muri iki gihe muri ayo manjwe bishimangira ko umuryango we wahiye ubwoba kubera ko ubushinjacyaha bwa Loni bugikomeye ku gitekerezo cyo kumwohereza mu Rwanda.
Imwe mu mpamvu ziri gutuma umuryango wa Kabuga ushya ubwoba ni ukuba umuvumo w’uruhare se yagize muri Jenoside ukomeje kubagiraho ingaruka.
Soma kandi:Umujenosideri Kabuga Félicien mu nzira imugarura mu Rwanda, interahamwe noneho murihisha he?
Bene Kabuga bakwiye kuzirikana ko Jenoside ari icyaha kidasaza kandi ko nta mpamvu n’imwe yatuma umubyeyi wabo ataryozwa uruhare rukomeye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Guta ibitabapfu bakwiza ibinyoma ntibiteze kumuhanaguraho ibyaha bya Jenoside bimuriho.
Ndayambaje Marc

