Site icon MY250TV

Aba-DD bazakujugunya nk’agakingirizo kakoreshejwe – Umuburo kuri rwabuzisoni Mbayahaga

Imburamukoro Mbayahaga ufite inda yasumbye amaboko akomeje guta ibitabapfu ku mbuga nkoranyambaga agamije kurengera umugati ahabwa n’umunyagitugu udashinga Ndayishimiye Evaritse n’agatsiko ke k’abagizi ba nabi n’aba DD, gusa ntazatinda kubona ingaruka z’ibyo ari mo!

Ubu noneho, Mbayahaga ujya wiyita umuvugabutumwa, Sebuja Ndayishimiye yamutumye kubwira u Rwanda ko rugomba “kwitegura indi Jenoside”.

Gusa barishuka cyane kuko Abanyarwanda bakuye amasomo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bityo biyemeza ko itazaba ukundi, ibintu bituma abaturage bafatanya n’ubuyobozi mu gukumira impamvu yose yabageza ku nzangano n’amacakubire byakuruye Jenoside.

Ibyo umuhezanguni Mbayahaga aherutse kubivugira kuri umwe mu mizindaro ya YouTube ibarizwa mu kwaha kw’aba DD, aho yumvikanye ashinja bamwe mu bayobozi b’u Rwanda ivanguramoko, ibintu ubusanzwe bikorwa n’ubutegetsi bw’igitugu bwa sebuja Ndayishimiye.

Uyu Mbayahaga kandi yumvikanye avuga ko u Rwanda rwavuze ko ruzabona amahoro ari uko ruvanyeho ubutegetsi bwa Tshisekedi n’ubwa Ndayishimiye; ibinyoma byambaye ubusa cyane ko ibi ntaho u Rwanda rwigeze rubivugira.

Ahubwo umuntu yabaza Mbayahaga niba yibuka amagambo sebuja Ndayishimiye yatangarije BBC avuga ko yiteguye gutera u Rwanda aciye mu Kirundo!. 

Umuntu yamubaza kandi niba yibuka amagambo Ndayishimiye yavugiye i Kinshasa kuwa 21 Mutarama 2024 akangurira urubyiruko rw’u Rwanda kwigomeka ku buyobozi bwarwo ndetse ko yiteguye gutanga ubufasha bushoboka.

Aha ntawarenza ingohe icengezamatwara uyu mutegetsi udashinga adasiba gushyira mu Barundi abashishikariza gufata u Rwanda nk’umwanzi wabo ndetse ko bagomba guhora biteguye kurugabaho ibitero.

Soma kandi: Gashozantambara Ndayishimiye yongeye kwerura ko ashaka gutera u Rwanda, gusa nakubitwa ntazaboroge!

Ikibabaje ni uko uyu mugaragu w’inda Mbayahaga atazi ko ejo aba DD bazamutsinda hejuru y’ibyo Gen Neva akomeje kumushukisha cyane ko arimo yuzuza igifu abenshi mu batoni b’iyo ngoma mpotozi bicira isazi mu jisho.

Biraro Erneste

Exit mobile version