Inteko Ishingamategeko y’Ubumwe bw’Uburayi kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nzeri 2025 yafashe icyemezo kigayitse cyo kwivanga mu mikorere y’urwego rw’ubucamanza mu Rwanda maze by’umwihariko mu rubanza rw’umugore w’umugome Ingabire Victoire Umuhoza (IVU).
Muri uko kwivanga, abo Banyaburayi basabye ko IVU arekurwa “aka kanya”, ari na ko bagira igitangaza uyu munyabyaha ruharwa ndetse uticuza ibyaha by’ubugome yakoreye Abanyarwanda.
Iby’aba Banyaburayi byababaje Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda bitewen’uko bazi uwo uyu mugore w’umugome icyo aricyo, ndetse ntibanatinya kuvuga ko iyo ntekoIshinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi ifite ubwibone bukabije.
Abanyarwanda kandi banenze iyo nteko kutamenya ko u Rwanda ariigihugu cyigenga kandi kigira amategeko kigenderaho.
Muri iyo nteko kandi abana b’uyu muhezanguni nabo bari bahari ngo baraharanirauburenganzira bwa nyina, ariko mu byukuri ni abana bari kwijandika mu byo batazi ari nakobanatozwa kwanga u Rwanda.
Aba bana mu bihe bitandukanye bagiye basura nyina mu Rwanda bagiye bakagaragaza ko uko bafataga u Rwanda atari ko barubonye ahubwo ari igihugucyiza.
Ariko bitewe no guharanira inyungu z’ingirwa-politi y’ubuhezanguni ya a nyina, ndetsen’amarangamutima ubu bahinduye imvugo.
IVU si intwari y’ubwisanzure cyangwa se niyo ngirwademokarasi ihora mu kanwa k’abashakakumutagatifuza no kumugira icyo atari icyo, ahubwo ni umuhezanguni kabuhariwe, wuzuyeamacakubiri ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
By’umwihariko IVU aharanira kugarura politikiya Hutu Pawa mu Rwanda, politiki mbi y’uburozi yagejeje u Rwanda mu mateka y’icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubu uyu mugore w’umugome Ingabire akurikiranyweho ibyaha birimo gushyiraho umutwew’abagizi ba nabi, guteza imvururu, kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwirakwiza amakuru atariyo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga.
Akurikiranyweho kandi gutangaza amakuru y’ibihuha, gucura umugambi wo gukora ibyaha byokugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyo kwigaragambya.
Rero igitutu n’ubwibone bw’iriya nteko ntibizigera bimugira umwere bitewe nuko atari hejuruy’amahoro agomba kubazwa ibyo yakoze nk’undi munyarwanda wese wakwijandika mu byaha.
Mukobwajana Linda

