Umuhezanguni Nkusi Uwimana Agnes wokamwe n’urwango, amacakubiri n’ubugome akomeje kwigira intyoza kuri politike y’akarere k’ibiyaga bigari ari nako akwiza ibihuha byibasira Abanye-Congo bibumbiye mu mpuzamashyaka ya AFC/M23.
Kuri iyi nshuro noneho iyi nkotsa imaze iminsi ibundabunda muri kimwe mu bihugu by’abaturanyi, yifashe ijya ku muzindaro wayo wa YouTube maze iroga abayikurikira buhumyi, ibumvisha ko AFC/M23 “yica abahutu bo muri Congo.”
Uyu muhezanguni yagaragaye kandi ivata ryaje, avuga ko yatangajwe nuko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb Olivier Nduhungirehe “yagiye kuburanya abazungu ababaza ati ese mwabwiwe n’iki ko abantu bishwe ari ubwoko bw’abahutu?”
Nuko uyu muhezanguni arongera ati “ariko uvuze ngo abo mu bwoko bw’abatutsi bari kwicwa ibyo ngibyo ngo byakumvikana vuba hadasabwe ibimenyetso ariko iyo uvuze ko ari abahutu biba ikibazo”.
Ibyo byose ni ibyerekana ko uyu mugore w’umugome akomeje umugambi we wo gukwirakwiza amacakubiri no gucamo abantu ibice ndetse yamunzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Amb Nduhungirehe kuba yasaba ibisobanuro byimbitse n’ibimenyetso ku ngirwaraporo ya Loni ni ibintu bisanzwe mu gihe noneho n’igihugu cye kiri kubeshyerwa dore ko na raporo ubwayo yari yuzuye ibinyoma no gushinja kudafite ibimenyetso na bimwe.
Abo mu bwoko bw’abatutsi muri Congo baricwa bagasahurwa umunsi ku wundi isi irebera, bagakorwaho imvugo z’urwango byose bikozwe na guverinoma ya Tshisekedi bikanakorwa kandi ku mugaragaro ndetse bigakwizwa no ku mbuga nkoranyambaga.
Ntawicwa azize ko ari umuhutu ibyo ni ibinyoma byambaye ubusa kandi ntan’ubwo umutwe wa M23 wica abantu nk’uko uyu mugore ashaka kubicengezamo abantu ku ngufu.
Iyi nkunguzi kandi amacakubiri n’ingengabitekerezo n’ibintu yigeze gufungirwa mu mwaka wa 2011 aho icyo gihe yahamijwe ibyaha byo kuvutsa igihugu umudendezo, gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, gusebya umukuru w’igihugu no kubiba amacakubiri no kuyakwirakwiza mu Banyarwanda.
Ibyo byaha byatumye akatirwa igifungo cy’imyaka ine, ariko nyuma yo kurangiza igihano uyu mugore ntiyigeze ahinduka.Uyu muhezanguni ntakwiye kugira uwo ayobya ngo atwarwe n’uburozi bwe.
Mukobwajana Linda

