Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda imitwe yombi, kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Nzeri 2025,bamaganye bivuye inyuma umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) usaba ko u Rwanda rurekura umuhezanguni w’umugome Ingabire Victoire Umuhozaugiye kumara amezi atatu afunzwe.
Ibi abadepite n’abasenateri b’u Rwanda babigaragaje nyuma yo kugezwaho raporo no gufata umwanzuro ku bikubiye mu mwanzuro umwanzuro (2025/2861(RSP)) wo ku wa 11 Nzeri 2025, w’Inteko ya EU wasabiraga umuhezanguni Ingabire “gufungurwa nta mananiza” kuko ngo “azira kuba ari umunyapolitiki utavuga rumwe n’u Rwanda”.
Depite Icyitegetse Venuste agaruka ku mwanzuru wa EU yagize ati: “Ntabwo u Rwanda ari insina ngufi buri wese yacaho ikoma. Kuvuga ngo barekure Ingabire Victoire ni ibikangisho. Abanyarwanda ntabwo dutewe ubwoba na gato n’ibyo bikangisho, twahisemo kwigira no kwishakamo ibisubizo.”
Urugendo rw’umuhezanguni Ingabire rwerekana neza ko atari umunyapolitiki usanzwe, ahubwo ari umugore w’umugome wokamwe n’amacakubiri, ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse ushyize imbere kugarura politike ya Hutu-Pawa mu Rwanda rushya.
Ubwo uyu mugore yagarukaga mu Rwanda mu 2010, yahise atangira icengezamatwara rya “jenoside ebyiri,” ubwo bukaba ubuhakanyi bugamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibyo byiyongeraga ku bimenyetso simusiga bigaragaza imikoranire ye n’abayobozi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, umutwe ugizwe n’interahamwe zakoze Jenoside mu Rwanda ubu ukorera muri Congo wisanzuye.
Ingabire yaje guhamwa n’ibyaha birimo gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside no gushinga umutwe w’abagizi ba nabi, akatirwa igifungo cy’imyaka 15.
Gusa Nyuma y’imyaka umunani, mu 2018, yababariwe na Perezida wa Repubulika nyuma yo kwirirwa yinginga asaba imbabazi ariko aho guhinduka yahise ashinga DALFA-Umurinzi, ishyaka rikomoka ku mitwe nka RDR na FDU-Inkingi, yose yagaragayemo imizi y’ubutagondwa n’ingengabitekerezo ya jenoside.
Kongera gusubizwa muri gereza ejobundi muri Kamena byabaye nyuma y’uko uyu muhezanguni yongeye kwijandika mu byaha bugamije kuvutsa igihugu umudendezo.
Kuba yafungwa si “ukumucecekesha” nk’uko iriya nteko y’u Burayi ibivuga ahubwo ni ukurinda abaturage n’igihugu ibikorwa bye byo kongera kubiba amacakubiri no gushyigikira imitwe y’iterabwoba igamije kubangamira umutekano w’u Rwanda.
Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yagaragaje ubusumbane bukomeye dore ko mu Burayi, yaba ibyihebe , imitwe y’iterabwoba irakumirwa kandi ababiri inyuma bakabihanirwa ariko iyo u Rwanda rurinze ubusugire bwarwo babibonamo ikibazo.
U Rwanda ruzakomeza kuba igihugu cyigenga, kigendera ku mategeko kandi gifite intego yo kurinda ubumwe bw’Abanyarwanda n’umutekano byacyo.
Mukobwajana Linda

