Site icon MY250TV

Abo mu kiryabarezi “Igicumbi” noneho bigize abacamanza bo ku mbuga nkoranyambaga!

Interahamwe, abajenosideri n’ibigarasha bibumbiye mu gatsiko k’abagizi ba nabi kiyita “Igicumbi” bakomeje kwishuka ko ahari ibihuha n’amanjwe byabo bizagira umwere umuhezanguni Deogratias Mushayidi umaze imyaka 15 akatiwe igifungo cya burundu.

Tariki ya19 nzeli 2025 ni bwo Urukiko Rukuru rwa Kigali rwakatiye Mushayidi kiriya gihano nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo guhungabanya umutekano w’igihugu, kugumura abaturage, gukorana n’imitwe y’iterabwoba n’ibindi.

Umuhezanguni Basabose Philippe uri mu buyobozi bw’ikiryabarezi Igicumbi aherutse kumvikana ku muzindaro wa YouTube avuga ko Mushayidi “yegetsweho urusyo rwo gufungwa ubuzima bwe bwose.”

Gusa icyo aba bagizi ba nabi birengagiza ni uko mu Rwanda nta muntu uri hejuru y’amategeko, bityo rero bakwiye kwakira ko umunyabyaha mugenzi wabo Mushayidi yarenze umurongo utukura, kandi ko urusaku rwabo rudateze kumufunguza.

Ndayambaje Marc

Exit mobile version