Site icon MY250TV

“Igicumbi” cy’interahamwe n’ibigarasha mu gushinyagurira Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kumvikana urusaku ry’ikitwa “Igicumbi” ngo gifite gahunda yo kuvugira abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko nyamara abenshi mu bakigize ari agatsiko k’ibigarasha n’abakoze Jenoside bashakishwa n’ubutabera.

Nta n’umwe mu bagize icyo kintu uri mu Rwanda, bose bihishe hirya no hino I Burayi no muri Amerika. Ibitekerezo byabo byuzuye uburozi ndengakamere baherutse kubitambukiriza ku mizindaro itandukanye ya YouTube ibarizwa mu kwaha kw’interahamwe.

Mu ngirwakiganiro izo mburamukoro zakoze zaharabitse ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na RPF-Inkotanyi ari nayo yahagaritse iyi Jenoside buvuga ko ubu buyobozi “bukoresha Jenoside yakorewe abatutsi mu nyungu za politiki”

Izi nyangabirama kandi zavuze ko ndetseko zambuye Umuryango RPF igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ibintu byatumye ababakurikira babaha urwamenyo.

Ibi bigarasha n’interahamwe bikwiye kumenya ko atari RPF-Inkotanyi itegura igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ahubwo ari inshingano za Minisiteri y’Ubumwe n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE).

Soma kandi:Abarokotse Jenoside bafite inzego zibavugira zemewe, Basabose n’abambari be bakwiye kwamaganirwa kure!

Iki kiryabarezi kandi cyanavuze ko ngo kwibuka “bikwiye kujya bikorwa na buriwese mu buryo abyumva”, imvugo ishimangira ko izi mburamukoro zigamije gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi cyane ko ariyo yonyine yabaye mu Rwanda.

Ntakindi iki kiryabarezi ngo ni igicumbi kigamije uretse guhakana no gupfobya jenoside yakorewe abatutsi bashaka kuyobya uburari kandi imitwe yabo abanyarwanda bayizi.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bitwa ko bavugirwa n’iki kintu ntibakeneye ababakina ku mubyimba ku mateka mabi yabo banyuzemo bityo rero ntabwo bazigera bagwa mu mutego w’aba banyabyaha.

Mukobwajana Linda

Exit mobile version