Abanyarwanda umutwe w’iterabwoba wa FDLR umaze imyaka irenga 25 warafatiye bugwate mu mashyamba ya Congo bakomeje gutahuka mu gihugu cyabo nyuma y’uko Abanye-Congo bo muri AFC/M23 babohoye ibice abo Banyarwanda bari bafatiwemo.
Umwe muri abo Banyarwanda witwa Ezra Maniraguha watahutse kuwa 24 Nzeri 2025,avuga ko ingabo za Congo (FARDC) zifatanyije na FDLR zamufunze, zikamuvunagura akaguru zimushinja ko ari maneko w’umutwe wa M23, nyamara yari umurobyi gusa.
Ubuhamya nk’ubu bwerekana ubugome bukabije bukanagaragaza ibyago Abanyarwanda bahuriramo mu burasirazuba bwa Congo.
Nubwo bahoranaga ubwoba bitewe n’icengezamatwara bashyirwagamo dore ko babwirwagwa ko nibataha mu Rwanda bazahita bajyanwa muri gereza gufungwa, gusa aba banyarwanda bo baje kwirengagiza ibyo binyoma barangije bahitamo gutaha bizera ko bazabona amahoro n’umutekano iwabo.
Uko ubuyobozi bw’u Rwanda bwakiriye aba banyarwanda bugaragaza itandukaniro rihambaye mu miyoborere.
Kukubuza gutaha ukanahohoterwa ariko wagera iwanyu ugahabwa ubufasha n’ibyangombwa ugasubizwa muri sosiyete izira amacakubiri nibyo byerekana mu byukuri ubudasa bw’u Rwanda mu gushyira umuturage ku isonga.
Umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukwiye kumenya ko Abanyarwanda igifashe bugwate babonye ububi bwayo kandi banyotewe gutaha. Ibyo wakora byose urarushywa n’ubusa kuko bazataha.
Mukobwajana Linda

