Ingirwa-mukozi w’Imana Mbayahaga Isidore washyize iby’Imana hasi akiyemeza kuramya umunyagitugu utabyina ngo ashinge, Ndayishimiye Evariste bita Gen Neva cyangwa Sendagara, yumvikanye mu binyoma by’uko u Rwanda ari rwo rwafunze imipaka ihuza iruhuza n’u Burundi “rugamije guhima abaturage”.
Ni mu gihe nyamara Ndayishimiye ari we wafashe icyemezo gihutiweho cyo gufunga imipaka ihuza u Burundi n’u Rwanda agamije gushimisha sebuja Tshisekedi, aho magingo aya bikomeje kugira ingaruka zikomeye ku Barundi by’umwihariko abaturiye imipaka.
Bamwe muri abo baturage baherutse kubwira itangazamakuru ko umubare munini wabo wabo wari atunzwe no guca inshuro mu Rwanda, aho bemeza ko amafaranga bakoreraga akubye inshuro 3 ayo ubu bakorera mu Burundi.
Uretse kubakura ku mugati, iki cyemezo cyo gufunga imipaka gikomeje no kugira ingaruka ku myigire y’abana babo aho umubare munini wandagaye mu mihanda ndetse n’inzara ivuza ubuhuha mu miryango yabo.
Hejuru y’ibyo, hiyongeraho n’umutekano wabo bavuga ko ugeramiwe dore ko hari bamwe bafunga umwuka bakambuka umupaka nta byangombwa, ibintu bibatera ibibazo byinshi birimo no gushimutwa n’igisirikare cya Ndayishimiye.
Mbayahaga yahisemo nabi ubwo yahitagamo kuba umukombannyo wa Ndayishimiye, umunyagitugu wagwiriwe n’ubutegetsi, ubu akaba ashyize imbere guhaza inda ye gusa.
Biraro Erneste

