Ibimenyetso bimaze kuba byinshi bihamya neza ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bushingiye ku kinyoma ndetse ko atari ubwo kwizerwa nk’uko abenshi mu bayobozi bo mu karere no hanze yako batahwemye kubigaragaza.
Tariki 30 Nzeri 2025, nibwo inkuru yabaye kimomo ko u Rwanda rwatangiye kohereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Tungsten asanzwe acukurwa ndetse akanatunganyirizwa mu Rwanda n’uruganda rwa Trinity Metals.
Ayo mabuye yaguzwe n’uruganda Global Tungsten ruherereye mu mujyi wa Pensylvania, aho narwo ruyasya maze ifu yayo igakoreshwa mu bikoresho bitandukanye birimo n’ibyikoranabuhanga.
Uretse ko byari indi ntambwe mu mikoranire hagati ya Amerika n’u Rwanda mu rwego rw’ubucuruzi, ni inkuru yakiriwe neza n’ubuyobozi bw’urwo ruganda bishimira kuba babonye umufatanyabikorwa mushya uzabafasha kugera ku ntego
Ni inkuru yashegeshe cyane Perezida Tshisekedi n’abambari be aho bamenyereye gukwirakwiza ibinyoma bavuga ko u Rwanda “nta mabuye y’agaciro rugira”.
Uretse ko aba bavandimwe ikinyoma bakigize umwambaro ndetse n’umwitero, uwashaka yababaza agace ko muri Congo aya yacukuwemo?
Twibukiranye neza ko uru ruganda Perezida Kagame yarusuye kuwa 23 Gicurasi uyu mwaka ndetse asobanurirwa imirimo yose ihakorerwa.
Muri Kamena uyu mwaka nibwo u Rwanda na Congo byumvikanye ku mushinga w’amasezerano y’amahoro, aho Amerika yemeye kuba umuhuza muri yo.
Mu ngingo zari ziyagize harimo n’ivuga ko amabuye y’agaciro acukurwa muri Congo azajya yoherezwa akajya gutunganyirizwa mu nganda zo Rwanda, cyane ko aya mabuye ariyo imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR ikuraho ubushobozi maze igakomeza kubangamira amahoro y’akarere.
Nyamara ibi byose Tshisekedi yabikubye na zeru kuko yanze gusinya ayo masezerano.
Soma kandi: Gashozantambara Tshisekedi akomeje gushimangira ko ari umwanzi w’amahoro
Nta na rimwe u Rwanda rwigeze ruteshuka mu gutanga umusanzu warwo kugira ngo igishoboka gikorwe nyamara yaba Congo ndetse n’akarere bitekane.
Kuba intumwa y’Amerika Massad Boulos yahuye na Perezida Kagame ndetse mubyo baganiriye iyi ngingo irimo, harageze ko ibyemezo bifatika bikwiye gufatirwa uyu mwanzi w’amahoro Tshisekedi n’agatsiko kamuri inyuma.
Biraro Erneste

