Umuhezanguni Nahimana Thomas umaze imyaka irenga 20 yirukanwe mu gipadiri kubera ibyaha birimo amacakubiri no guhakana ndetse no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi akomeje kwizeza ibitangaza Interahamwe zibundabunda hirya no hino ku Isi ubundi yarangiza akazikamuramo amafaranga.
Nk’urugero, mu mpera z’icyumweru kirangiye, uyu mwambari wa shitani yahurije i Ottawa muri Canada Interahamwe zatorokeye ubutabera bw’u Rwanda muri icyo gihugu no muri Leta zunze ubumwe za Amerika maze azizeza ko akomeje umugambi wo “gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda” burangajwe imbere n’Umuryango FPR-Inkotanyi.
Izo nzozi Nahimana utanabasha kwikura ku yo yaneye, yazirotoreye Interahamwe kandi zabanje kwishyura ngo zikoranire mu cyumba zari zahuriyemo, ayo mafaranga zishyuye akaba yaragiye mu mifuka ya Nahimana cyane ko zari zabanje no kumutegera indege yamukuye mu Bufaransa.
Abafashe ijambo muri iyi kinamico barimo Interahamwe kabombo Kanyamibwa Jean isanzwe ikorana bya hafi na Nahimana mu kwishakira imibereho, amahomvu yabo yibanze ku kubeshya Interahamwe zataye umutwe zikanarindagira ku bw’ingaruka z’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi zakoze.
Soma kandi: “Padiri” Nahimana ni ikivume – Ibimenyetso
Umutekamutwe Nahimana Thomas akwiye kumenya ko uretse abantu bataye umutwe bamuhobagirira inyuma, nta muntu muzima azongera gutuburira kuko ubu Abanyarwanda bamenye ukuri ndetse banyuzwe n’imiyoborere myiza irangajwe imbere n’Inkotanyi adasiba kwibasira.
Akwiye kumenya kandi ko mu gihe gukwiriye azisanga imbere y’ubutabera bw’u Rwanda aryozwa uruhumbirajana rw’ibyaha adasiba gukora yitwikiriye umutaka wo kwiyita “umunyapolitike” ukuriye “guverinoma” ikorera mu cyuka.
Ndayambaje Marc

