Site icon MY250TV

Mwene “Kinani” akomeje gucurangira abahetsi ngo aratagatifuza se kw’itegurwa rya Jenoside

Habyarimana Léon, umuhungu w’umunyagitugu Habyarimana Juvénal “Kinani” wategetse u Rwanda akarugusha muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akomeje kwisararanga akwiza ibinyoma ku mbuga nkoranyambaga agamije gutagatifuza no gukura icyasha kuri se wayiteguye ndetse akanayigiramo uruhare rudashidikanywaho.

Ibyo uyu muhungu wa Kinani yabikoreye ku muzindaro rutwitsi w’umuhezanguni Gatanazi Etienne wigize nyiramubande w’interahamwe n’ibigarasha n’ababakomokaho, mu mugambi mubisha bahorana wo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mwene Kinani mu byo yabeshye yavuze ko se “ntyigeze agira uruhare na rumwe mu gutegura Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994”. Ibyo Léon abivuga yirengagiza ko Jenoside yateguwe ikanakorwa buhoro buhoro ku butegetsi bwa se.

Imyaka yose kinani yayoboye ubutegetsi bwe bwaranzwe no gukandamiza no kwica abatutsi. Abatutsi barahejwe haba mu mashuri ndetse no mu mirimo, biturutse ku byemezo bya politiki y’ivangura ya Habyarimana.

Ikindi kandi Habyarimana ku giti cye niwe wazanye igitekerezo cyo gukora jenoside akagicengeza mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu, bwaba ubwa gisivili, ubwa politiki n’ubwa gisirikari hagati y’umwaka wa 1990-1994.

Ibyo kandi Kinani yabifashwagamo cyane n’abambari be ba hafi ndetse n’umugore we Agathe Kanziga.

Uyu muhungu utagira isoni wasizoye my gutagatifuza se wari umugome yongeyeho ko se umubyara “nta munyarwanda n’umwe yangaga bose yabafataga kimwe”.

Habyarimana ntibyigeze bibaho ko agira umutima umeze gutyo kubera ko atigeze na rimwe akunda Abatutsi nta n’ubwo yigeze ashaka kubana nabo.

Urugero ni nk’ukuntu Ku wa 21 Nzeri 1992, ku isabukuru y’umunsi bitaga ‘kamarampaka’, Habyarimana yavuze ko ubutegetsi buriho ari ubwa rubanda nyamwinshi, anenga imishyikirano ya Arusha yari yitezweho kugarura amahoro mu gihugu.

Rubanda Nyamwishi yabaga avuga Abahutu gusa!

Habyarimana kandi yagiraga ikivugo kigira giti “ndi ikinani cyananiye abagome n’Abagambanyi.”

Iyo Kinani yavugaga abagome, yabaga avuga Abatutsi nk’Inkotanyi, iyo yavugaga abagambanyi yabaga avuga Abahutu batemera umugambi wa Jenoside, yabaga avuga kandi Abahutu barwanya irondabwoko, ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside iyo ari yo yose.

Uwo muhungu Léon ushaka kwemeza abantu ku ngufu ko se Habyarimana nta ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi aribeshya kubera ko ukuri kurahari.

Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko ntibakwiye kwita ku binyoma bikomeje gukwirakwizwa n’abashaka kubayobya batagatifuza abashyize u Rwanda mu icuraburindi imyaka 31 ishize ari nako bakomeza gusiga icyasha ubuyobozi bw’u Rwanda.

Mukobwajana Linda

Exit mobile version