Site icon MY250TV

Abarundi bageze aho bita Sendagara “Gen Neva” umugambanyi

Abarundi mu ngeri zinyuranye bakomeje kunenga imikorere iranga umunyagitugu udashinhga ubategeka, Ndayishimiye Evariste bita Sendagara cyangwa Gen Neva n’agatsiko ke k’aba-DD, imikorere basanga ntaho itaniye n’iy’abagambanyi.

Nk’urugero, Abarundi barimo Pacifique Nininahazwe, Bob Rugurika n’abandi baherutse guhurira kuri “X Space” bagaragaza ko kugira ngo azimanganye ibimenyetso, Perezida Ndayishimiye yahisemo ko amadorali ahembwa na Tshisekedi mu ntambara arwanamo nk’umucanshuro yajya apakirwa mu bikapu.
 
Ubwo ngo bukaba ari uburyo bumufasha kuba nta muntu wabasha kumenya umubare wayo cyangwa se irengero ryayo.
 
Kuri bo, kuba Ndayishimiye yarakoze ikosa rya mbere ryo gukoresha abana b’Abarundi nk’abacanshuro, ibyo kubima intica ntikize yagombaga kubaha byo ni ubugambanyi bweruye haba kuri bo ndetse n’umuryango mugari w’Abarundi.
 
Aba Barundi bashengurwa no kuba Ndayishimiye atajya abasha kubona uburyo Tshisekedi yaje gufasha yamuhinduye nk’itorosho.

Soma kandi: Sendagara “Gen Neva” mu koza mu bwonko ingabo kugira ngo akomeze kuzikoresha mu nyungu ze

Bibaza impamvu batajya bumva na rimwe Perezida Tshisekedi ashimira u Burundi kuba mu bumufasha mu ntambara arwanamo n’umutwe wa M23 nyamara yirirwa azenguruka Isi yose ashimira abandi.
 
Nyamara u Burundi nibwo bukomeje kuhazaharira dore ko n’abo Tshisekedi yirirwa  ashimira bamaze gukuramo akabo karenge nyuma yo gusanga barwana intambara itabareba.
 
Umuntu nka Ndayishimiye witwa ko ari Perezida w’igihugu, utabasha kumenya ko gusuzuguza isura yacyo ari ubugambanyi; tinyuka kugambanira abana b’igihugu abakoresha mu nyungu ze bwite, ni iki Abarundi bamubitsemo?  
 
Biraro Erneste

Exit mobile version