Ndayishimiye Evariste utegeka u Burundi uzwi nka Sendagara, Gen Neva n’andi mazina, yongeye kumvikana akangurira abasirikare ko bagomba kwitegura guharanira inyungu ze “nta kwinuba”, ibyo we yahaye inyito y’uko ngo abafitiye ikiraka.
Byari mu muhango wabaye kuri uyu wa 6 Kanama 2025, wo gusoza amasomo yemerera abo basirikare kwinjizwa mu ngabo z’u Burundi.
Ni amasomo asanzwe atangwa buri mwaka , akaba abera mu kigo cya ISCAM, giherereye i Bujumbura.
Mu ijambo rye, Sendagara Ndayishimiye yumvikanye yigamba ko ngo ingabo ze zifite ibigwi muri Congo, byumvikane neza ko ikiraka afitiye aba basirikare bashya ari cya kindi asanzwe akoreshamo bakuru babo nk’abacanshuro.
Abo basirikare bahinduwe abacakara, uyu mutegetsi abakoresha mu bikorwa bya kinyamaswa bigamije kwibasira Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Uyu Sendagara kandi yibukije abo basirikare bashya ko guhirahira bakumvikana binubira cyangwa bahakana inshingano bahawe ari ikosa rishobora no kubacisha umutwe ibyo we yagereranyije no kunyagwa ndetse no guhindurwa igicibwa mu bandi.
Uyu munyagitigu ntiyigeze atiinya kubwira abo basirikare ko bagomba kugira imyitwarire nk’iy’imbonerakure, urubyiruko rushamikiye kuri CNDD-FDD, ubu rumaze kuba ikimenyabose kubera imyitwarire isa neza neza nk’ iy’interahamwe zo mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ndayishimiye wamaze kwagura igifu kubera indonke akura mu gucuruza bucakara abana b’Abarundi kwa kirogorogo mugenzi we Tshisekedi, ararwana umuhenerezo ngo arebe ko yaramira inyungu ze muri Congo.
Soma kandi:Abarundi baratabariza urubyaro rwabo rukomeje gupfira muri Congo.
Nta bundi buryo uyu munyagitugu yabigeraho atari ukwerura akamena amaraso y’inzirakarengane z’Abanye-Congo, umugambi ashaka gutsindagiramo aba basirikare bashya.
Aba basirikare bashya bakwiye kubwira Gen Neva ko batari za ntama zishorerwa nk’izijjyanywe mu ibagiro, cyane ko banafite urugero rwiza rwa bakuru babo bakomeje kuba ifumbire ya Congo ndetse abandi bakaba bakomeje kuborera muri za gereza.
Biraro Ernest

