Abasirikare b’Abarundi 506 bategetswe kuzenguruka igihugu cyose n’amaguru bazira ko batinyutse kwishyuza Perezida Ndayishimiye amafaranga bakoreye mu biraka by’ubucanshuro boherejwemo muri Somaliya ndetse no mu bucakara barimo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni amafaranga byemezwa ko yariwe na Ndayishimiye n’ibyegera bye byo mu gatsiko k’aba-DD.
Amakuru akomeje guturuka mu Burundi yemeza ko bamwe muri abo basirikare banze gushyira mu ngiro icyo gihano bahawe mu cyumweru gishize bafunzwe ndetse abandi bakaba bari gutoroka igisirikare umusubirizo nyuma yo gusanga bari gukorera ibisambo n’ingayi.
Uretse kuba aka gatsiko kayobowe na Ndayishimiye bareruye ko icyo bashyize imbere ari ibifu byabo gusa, imigirire nk’iki ya Perezida Ndayishimiye irashimangira neza ko aka gatsiko k’aba DD badashoboye na busa kuyobora iki gihugu.
Ubu bunyamaswa bwa Perezida Ndayishimiye agirira abasirikare be si ubwa none dore ko n’ubusanzwe yagiye agaragara anihakana abo M23 yabaga yafatiye ku rugamba aho abita ko ari abo muri RED-Tabara ifatwa nk’umwanzi w’igihugu n’aba DD.
Soma kandi: Abarundi baratabariza urubyaro rwabo rukomeje gupfira muri Congo.
Amakuru aturuka mu basirikare bari mu bucakara muri Congo yemeza ko icyitwa umushahara bagiheruka mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.
Ni kenshi kandi hagiye hagaragara amakuru y’abasirikare b’Abarundi bapfira muri Congo nyamara imiryango yabo igahishwa iby’ayo makuru ahanini kubera ko Perezida Ndayishimiye aba atifuza kugira impozamarira atanga mu gihe bivugwa ko mu masezerano yagiranye na Sebuja Tshisekedi agena impozamarira ku musirikare wese upfiriye ku rugamba.
Harabura iki ngo iri tsinda ry’abagizi ba nabi ryerekwe umuryango maze u Burundi buhumeke amahoro?
Biraro Erneste
Sendagara “Gen Neva” yihimuye ku basirikare barenga 500 bari kumwishyuza amafaranga bakoreye mu bucanshuro yabashoyemo

