Site icon MY250TV

Ni ba ‘ntaho nikora’, barashonje …: Ibyo twamenye ku zindi ngabo Perezida Ndayishimiye agiye kohereza gupfira muri Congo

Mu mpera z’iki cyumweru kirangiye, Perezida w’u Burundi Maj Gen Ndayishimiye Evaliste “Neva”, yasuye abasirikare bari mu myitozo ibera mu kigo cya gisirikare cya Mabanda, abo basirikare bakaba bategurirwa koherezwa mu mashyamba ya Congo kurwana n’Abanye-Congo bo mu mutwe wa M23.

Nk’uko bigaragara mu mashusho yagiye hanze, abo basirikare biganjemo abana n’urubyiruko rw’abashomeri babuze epfo na ruguru maze bahitamo kwiyahurira mu“mbonerakure” – agatsiko kagizwe n’urubyiruko Ishyaka rya Ndayishimiye, CNDD FDD, ryoza mu bwonko maze rikabakoresha ibyaha byibasira inyokomuntu.

Amakuru yizewe MY250TV ifite ni uko urwo rubyiruko rwahawe amasomo ya girisikare mu gihe cy’ibyumweru bitatu gusa, bityo abenshi  bakaba batumva uburyo umuntu ahabwa imyitozo ya gisirikare mu gihe gito gutyo akaba abaye umusirikare w’igihugu by’umwihariko uzoherezwa mu butumwa hanze yacyo.

Ni urubyiruko by’umwihariko bigaragara ko rushonje kandi runaniwe dore mu karasisi bakoreshejwe byagaragaye ko batagashoboye ndetse batanishimye, hakaba haratojwe abagera kuri 500.

Soma kandi: Perezida Ndayishimiye akomeje kugurana ubuzima bw’Abarundi inyungu ze bwite afite muri Congo

Abo rero bakaba bagiye koherezwa muri Congo gukomeza gufatanya n’igisirikare cy’icyo gihugu (FARDC), FDLR, ingabo za SADC, abacancuro b’i Burayi ndetse na Wazalendo mu mugambi w gukomeza kwica Abatutsi b’Abanye-Congo bitwikiriye kurwanya M23.

Muri Congo hasanzweyo ingabo z’u Burundi zirenga ibihumbi 4000, gusa kimwe cya gatatu cyazo cyarishwe, hari abarenga 100 M23 yabafashe mpiri ubu bakaba babarizwa muri gereza z’uyu mutwe, mu gihe abandi barenga 300 bamanitse amaboko basubizwa i Burundi aho bahise bakatirwa n’inkiko ubu bakaba bari muri gereza.

Buri musirikare woherejwe muri Congo, Tshisekedi amubarira amafaranga agera ku bihumbi bitanu by’amadorali, ni amafaranga ahita yigira mu mufuka wa Ndayishimiye aho agenenera buri musirikare amafaranga atagera no ku madorali ijana.

Uretse ruriya rubyiruko, Ndayishimiye arateganya kandi kohereza muri Congo abasirikare be bahoze mu butumwa bw’Amahoro muri Somalia ariko amasezerano yabo akarangira bagataha.

Nkuko kandi abasirikare b’Abarundi bafashwe mpiri n’umutwe wa M23 babyitangarije, ngo iyoboherejwe muri Congo babwirwa ko bagiye kurwana n’u Rwanda Atari M23 – Ibi bikaba bishimangira umugambi mubisha uhuriweho na Tshisekedi na Ndayishimiye wo  guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Mu gihe u Burundi bukomeje kwihoma kuri Congo no gufatanya mu migambi mibisha yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, Abarundi nibo bakomeza kubigenderamo aho magingo aya imiryango y’abasirikare bapfira muri Congo ikomeje gusaba ubufasha Ndayishimiye ariko yabimye amatwi.

Mugenzi Félix

Exit mobile version