Mu mpera z’icyumweru gishize, Rwabuzisoni Ndayishimiye Evariste yanditse amateka agayitse mu cyumba cya hoteli i Kinshasa nyuma yo kunywa agasinda maze agata ubwenge.
Abantu baguye mu kantu ubwo babona Perezida muzima guhagarara byanze, ari kwandika umunani, ari na ko yinyaraho kugeza n’ubwo agwa hasi nka avoka ihanutse mu giti.
Mu gihe abari mu cyumba bakibaza ibibaye kuri uyu mutegetsi, bamwe batekereza ko bwaba ari uburwayi butunguranye ndetse abandi bahwihwisa ko byaba ari amarozi, umwe mu barinzi bamuhora hafi yihutiye kugera aho yari arambaraye maze amuhata inshyi z’urufaya kugira ngo amukangure.
Byateye abandi banyacyubahiro bari aho kwibaza uburyo umuntu bakekaga ko yataye ubwenge arimo gukubitwa inshyi aho kwihutishirizwa kwa muganga nyamara ntibibutse ko n’ubusanzwe Perezida Ndayishimiye ari umuntu usanzwe warokamwe n’ingeso y’ubusinzi bukabije.
Ni na yo mpamvu mu ngendo zose akora haba mu Burundi ndetse no hanze yabwo atajya asigana n’umugore we Ndayubaha uzwi nka ‘Madamu Gucci’ kugira ngo akomeze akomakome.
Mu kugerageza kwihanagura ikimwaro batewe na Sebuja, abari baherekeje uyu mutegetsi batangaje ko umuyobozi wabo “yagize ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso” ndetse ko ari cyo cyatumye atakaza ubwenge kugeza akumbagaye hasi.
Urugendo rw’i Kinshasa rwatumye uyu mutegetsi atakaza ikuzo ni urwo Ndayishimiye yari yatumiwemo na somambike we Tshisekedi,
agamije gukomeza kuvangira amasezerano y’amahoro ya Washington na Doha.
N’ikimenyimenyi abenshi mu bagombaga kuyitabira ntibigeze bahakandagiza ikirenge.
Uruhare rwa Ndayishimiye mu guhungabanya amahoro muri Congo ntawe ukirushidikanyaho dore ko ubu uyu mugome yamaze kohereza muri Congo ingabo zirenga 15,000 gufasha Tshisekedi gukora Jenoside yibasira Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Ku rundi ruhande, Ndayishimiye usanzwe ahemberwa gucuruza abana b’Abarundi, uru urugendo rwa wenyine i Kinshasa rwari umwanya mwiza wo kugira ngo ahabwe na sebuja za miliyoni z’amadorali zivuye mu maraso y’abana b’Abarundi.
Ni indonke z’umuvumo zinjira mu mufuka wa Ndayishimiye wenyine dore ko nta n’urupfumuye rugera mu isanduku ya Leta ngo rugirire akamaro Abarundi. Yewe n’abo Ndayishimiye acuruza ntacyo abapimira!
Yaba abahorana na Ndayishimiye mu ngendo akora ndetse n’Abarundi muri rusange, nibemere ko igihugu kiyobowe n’akazizi bityo bibabere isomo ryo gufata ingamba zikomeye.
Biraro Erneste

