Site icon MY250TV

Perezida Ndayishimiye ageze aho atukanira mu ruhame !

Mu ijambo yageneye Abarundi ku isabukuru y’imyaka 4 amaze ategeka u Burundi, Perezida Ndayishimiye yasanze nta ngingo n’imwe imurengera we na Leta ye kubera imiyoborere mibi ikomeje kuganisha u Burundi ahabi, maze mu gisa nko kwikura mu isoni ahitamo kubatesha agaciro abita ko ari ingayi.

Ibi byabaye kuri uyu wa 18 Kamena 2024. Imyaka 4 irangiye y’ubutegetsi bwa Perezida Ndayishimiye yaranzwe n’imikorere ikandamiza Abarundi aho guharanira ineza yabo nk’uko yari yabirahiriye. Mu ntangiriro, ni ubutegetsi bwaranzwe no kubangamira abatavuga rumwe n’ishyaka rye rya CNDD-FDD aho abibasirwa cyane ari abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Uko imyaka yagiye ikura, Ndayishimiye yarushijeho kwereka Abarundi ko nta mugambi mwiza abafiteho ubwo yafataga icyemezo cyo gufunga imipaka yose imuhuza n’u Rwanda muri Mutarama uyu mwaka, icyemezo cyashegeshe bikomeye abarundi nk’uko batahwemye kubigaragaza.

Aha ntawakwirengagiza abana b’abarundi bakomeje gutikirira mu ntambara bashowemo na Ndayishimiye muri Congo hagamijwe inyungu ze bwite na mugenzi we Tshisekedi. Ubu u Burundi ni cyo gihugu cya mbere gikennye ku Isi aho by’umwihariko cyugarijwe  n’ibura ry’ibikomoka kuri peterori – ikibazo cyaje  gisonga Abarundi n’ubundi basanzwe batariho.

Ibibazo nk’ibi byose Abarundi barimo, biragaragaza ko mu by’ukuri ntacyo iki gihugu giteze kugeraho mu gihe cyose abitwa ko ari abayobozi nta politiki ihamye bafiye yo kwita ku baturage bashinzwe.

Biraro Ernest

Exit mobile version