Buri wese witegereje ibibera mu Burundi, abona ko iki gihugu kidateze kuzanzamuka ahanini bitewe n’imyitwarire y’ubuyobozi bwa Perezida Ndayishimiye.
Kuri uyu wa 18 Ukwakira 2024, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Bururi, Ndayishimiye yongeye kohereza intumwa ze kwibutsa Abarundi ko badabakwiye gukomeza kugira igisubizo bamutegerezaho ku ruhuri rw’ibibazo byugarije u Burundi.
Muri icyo kiganiro, umuvugizi wa Minisiteri y’ingufu Innocent Girukwishaka yakuriye inzira ku murima Abarundi ababwira ko igihugu nta bikomoka kuri peteroli gifite.
Ati: ”Ku bijyanye na mazutu, murabizi ko duhurira ku isoko turi benshi, birashoboka ko umwe ahaha uyu munsi undi agahaha ejo. Turi gukora ibishoboka ngo turebe ko twaba tubonye nkeya”.
Gusa ku byo uyu mutegetsi yavuze umuntu ntiyabura kwibaza niba mu by’ukuri aho u Burundi buhahira peteroli atariho ibindi bihugu bihahira.
Soma kandi: Dore ubujura bukomeye Perezida Ndayishimiye n’umugore we bari gukorera u Burundi
Jerome Niyonzima uvugira Leta y’u Burundi we yunze mu rya sebuja Ndayishimiye maze yita Abarundi bakomeje kwicira isazi mu jisho ‘indashima’.
Yagize ati “Abarundi tugeze ahantu twibagirwa gushima ibyo tugezeho. Nibaza mu by’ukuri Umurundi ushobora gufata aho tugeze uyu munsi akahagereranya n’aho twari mu mezi 2 cg 3 ashize. Tugomba kwizera ko imbere ari heza.”
Ibi bibaye mu gihe mu Burundi ikibazo cy’ibikomoka kuri peteroli gikomeje kuba ingorabahizi, aho imirongo ari miremire kuri za sitasiyo.
Uretse n’ikibazo cya mazutu na lisansi, imyitwarire n’imvugo nk’ibi kuri Neva n’agatsiko ke bikomeje kuzonga Abarundi basanzwe bugarijwe n’inzara n’ubukene ndengakamere.
Biraro Erneste

