Domitien Ndayizeye wayoboye u Burundi hagati y’umwaka wa 2003 n’uwa 2005 mu mpera z’icyumweru kirangiye yatunguye benshi ubwo yanengaga ubutegetsi bwa Maj Gen Ndayishimiye Evarist “Neva” agera aho amwita “intahaga”, ibintu yabwiye uyu mutegetsi imbonankubone.
Byari mu kiganiro cyahurije hamwe Ndayishimiye, Ndayizeye na Sylvestre Ntibantunganya bigezeye kuyobora u Burundi aho cyatambukijwe ku bitangazamakuru byinshi bikorera muri icyo gihugu.
Muri icyo kiganiro hari aho Ndayizeye yabwiye Perezida Ndayishimiye ko uruhuri rw’ibibazo u Burundi bukomeje kwivurugutamo ruterwa n’ubuyobozi bubi bwijanditse muri ruswa ndetse bugizwe n’ibisambo byiyemeje gusahura igihugu.
Avuga areba mu maso ya Ndayishimiye, Ndayizeye yagize ati: “Leta isamburwa na bene yo, na wewe urabibona ko Abarundi bahora babivuga, hariho abantu bafise umwina [inda] ku buryo wibaza ngo ese uyu muntu yumva azabijyana ikuzimu,”
“barahari b’intahaga, abo ni bo nyirabayazana b’ingorane zose dufise uyu munsi bafatiye ku bukene bw’abantu bamwe bamwe, ruswa ndetse no kuronka amafaranga batavunikiye.”
Ubwo Ndayizeye Domitien yabwiraga Ndayishimiye aya magambo akarishye nta kurya iminwa amureba mu maso, abari bakurikiye iki kiganiro baguye mu kantu.
Ukuri Ndayizeye yabwiye Gen Neva muri icyo kiganiro kurashimangira ko Ndayishimiye yananiwe kuyobora u Burundi ngo abukure mu mwobo w’ubukene ahubwo we akaba ashyize imbere inyungu ze bwite n’iz’umuryango we, ku buryo arushaho kubuganisha mu manga y’ubukene bikaba ndetse biteye inkeke abarundi b’ingeri zose.
Ubusambo ubutegetsi bwa Ndayishimiye bushinjwa n’uyu wahoze ari umukuru w’igihugu hari n’imiryango itandukanye yagiye ibugarukaho ndetse igatanga ibimenyetso bifatika by’akaga u Burundi buri kuganamo.
Muri macye Abarundi bakwiye guhaguruka bakarwanya ubu butegetsi bushyize imbere kubica no kubasahurira igihugu kuko Ndayizeye Domitien ndetse n’abandi benshi ntaho babakinze.
Ndayambaje Marc

