Hirya no hino mu Burundi haratutumba igikorwa cy’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Jenerali Neva bikozwe n’igisirikare kubera kurambirwa imitegekere ye bamwe mu basirirkare babona ko ikomeje kuganisha u Burundi mu manga.
Amakuru aturuka muri icyo gihugu aremeza ko umuriro urimo kwaka mu gisirikare cy’u Burundi aho ubu cyamaze gucikamo ibice ku buryo igice kinini cy’icyo gisirikare kitumvikana na gato n’uyu mutegetsi wabo.
Icyo gice cy’abarakare, baremeza ko hageze ko u Burundi bubohorwa ingoyi y’igitugu ya Evariste Ndayishimiye wagize u Burundi nk’akarima ke.
Ni kenshi mu Burundi humvikanye amajwi y’abasirikare batabaza bavuga ko iyi ngirwa jenerali Neva ikomeje kubakoresha nk’abacakara ku nyungu zayo mu ntambara yabategetse kurwana muri Congo.
Uretse kuba bakomeje gupfa nk’ubushwiriri, abo basirikare kandi binubira bikomeye ko imibereho yabo itajya yitabwaho aho usanga indonke zose zivamo zigira mu mifuka ya Neva maze imiryango yabo igataha amara masa.
Iby’ uko ingoma ya Perezida Neva ikwiye guhabwa akato mu Burundi, ntibibarizwa mu gisirikare gusa.
Vuba aha, uwahoze ari Visi Perezida w’u Burundi Bwana Frédéric Bamvugiyumvira yahaye ikiganiro igitangazamakuru “Télé Renaissance “ agaruka ku miyoborere mibi ya Perezida Ndayishimiye igamije gushora u Burundi mu ntambara.
Yagize ati:” Kuko Ndayishimiye yananiwe kuyobora, arashaka gushora u Burundi mu ntambara. Abasirikare nibakore ibishoboka byose bahindure ubutegetsi, bahagarike iyo migambi ye”
Urwishigishiye burya niwe urusoma.Ndayishimiye ni ahame hame yumve umusaruro wa politiki ye mbi!
Biraro Ernest

