Umuryango uharanira kwimakaza Demokarasi ndetse no kurwanya ruswa mu Burundi, FOCODE uramagana imyitwarire idahwitse y’ubutegetsi bw’igitugu bwa Ndayishimiye Evariste ku ntambara yashoyemo u Burundi muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,imwe muri iyo myitwarire ni uguhisha imirambo y’abasirikare ibihumbi bagwa mu ntambara mu burasirazuba bwa Congo.
Nk’urugero FOCODE igaragaza ko bitumvikana ukuntu umusirikare witwa Richard Irakoze wapfuye ku itariki ya 08, Mutarama 2025 akagwa muri Kivu y’amajyaruguru na n’ubu umuryango we ukaba utarigeze uhabwa uburenganzira bwo kumushyingura. Ikibazo cy’umuryango w’uyu nyakwigendera gihuriweho n’indi miryango myinshi y’Abarundi.
Uyu muryango utegamiye kuri leta ari wo FOCODE,ku rubuga rwa X wagize uti : “imirambo myinshi ibitswe mu mafrigo mu kigo cya gisirikare kizwi ku izina rya DCA Passive gikunze kwitwa Guantanamo. Ubutegetsi bwa Ndayishimiye bushaka gukomeza guhisha ko abasirikare bashiriye muri Congo, maze ku munsi bugashyingura batanu cyangwa munsi yabo”
Ubu bunyamaswa buranga ubutegetsi bwa “Gen Neva” bukomeje gutuma abarundi barushaho kwamagana igitugu cye kuko n’ubundi intambara yo muri Congo nta n’umunsi wa rimwe abarundi bigeze bemeranya nayo, ntibiyumvisha ukuntu uwo mutegetsi wabo yifashe akohereza abasirikare ku nyungu ze bwite yarangiza ntanahe uburenganzira imiryango y’abo basirikare ngo bashyingure mu cyubahiro bene wabo.
Soma kandi : Perezida Ndayishimiye akomeje kugurana ubuzima bw’Abarundi inyungu ze bwite afite muri Congo
Ndayishimiye akwiye kumenya ko n’ubundi ntacyo agihisha ubu abarundi bose bamenye ukuri kw’intambara yashoyemo u Burundi, bityo rero ibi bikorwa byuzuye ubunyamaswa sibyo bizatuma hari umurundi umugarukira ahubwo uko ahisha abaguye mu ntambara ya Congo akuzuza za frigo ni ko benshi barushaho kwamagana umugambi we wo guhora yohereza abasirikare ngo bapfire inyungu ze bwite mu ntambara umutwe wa M23 uhanganyemo n’ihuriro rirwanira Tshisekedi rigizwe n’igisirikare cya Congo FARDC, umutwe w’iterabwoba wa FDLR, imitwe y’abawazalendo n’Abarundi
Ndayambaje Marc

