Agathon Rwasa, umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Ndayishimiye yatangaje ko kuba u Burundi buri kwivuguruguta mu ntambara yo gusubiramo mu Banye-Congo biri mu nyungu z’uyu mutegetsi.
Ibi Rwasa yabitangarije mu kiganiro aherutse guha Radio Agasaro Kaburaga aho yagarukaga ku kibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo.
Yagize ati: “Njye ntekereza ko ukwinjira ku Burundi mu ntambara ya Congo biri mu nyungu zishyaka riri ku butegetsi nabategetsi, ntabwo biri mu nyungu zAbarundi.”
Soma kandi: Umunyapolitike Agathon Rwasa aratabariza Abarundi
Yakomeje agaragaza ko niba koko ingabo zu Burundi zaragiye gutabara Congo zagombaga kugenda zambaye impuzankano yazo, aho kwambara izAbanye-Congo nkaho ibikorwa zarimo binyuranyije namategeko.
Ati “Mu byukuri nta nyungu u Burundi tubifitemo kuko nta cyabujije intambara kurushaho gukomera, kugera naho yegera imipaka yu Burundi ivuye ruguru muri Kivu yAmajyaruguru, kure cyane yu Burundi.”
Yunzemo ati: “Nimba iyo mitwe yari ihari koko, Ingabo zu Burundi zoherezwaga kurwana iyo za Bunagana ku mupaka wu Bugande, niho izo nyeshyamba zari ziri? Inyeshyamba zivugwa kuva muri 2010, zitarigera zitera ngo twumve ngo hari pozisiyo yigisirikare bateye, mu byukuri bateye ikibazo ku Burundi?”
Biraro Erneste

