Umunyagitugu Maj Gen Ndayishimiye Evariste “Neva” utegeka u Burundi yongeye kwiha amenyo y’abasetsi atangaza ko 2025 izaba intangiriro y’iterambere ku Burundi; imvugo yatumye abenshi bamubaza icyo yakoze mu myaka ine ishize kuva yafata ubutegetsi.
Ibi Neva yabitangarije mu Ntara ya Cibitoke kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Ugushyingo 2024 ubwo yatangizaga ibirori by’isabukuru y’imyaka 18 ishyaka rye rya CNDD-FDD rimaze rishinzwe.
U Burundi ni cyo gihugu cya mbere gikennye ku Isi aho ubutegetsi bwacyo bwimakaje ivanguramoko ndetse bweruye ubufatanye n’abajenosideri ba FDLR bakomeje kuyogoza akarere aho intego yabo ari guhanagura uwitwa Umututsi wese.
Ni agatsiko bimaze kugaragara ko uretse no kuyobora igihugu mu by’ukuri, badakwiye no kuyobora n’umudugudu, bikaba aribyo bikomeje kuganisha iki gihugu mu manga.
U Burundi bwugarijwe n’ibura ry’amadovize aho ubukungu bwifashe nabi cyane. Kugeza ubu ni inkuru ishaje ko nta lisansi, amazi n’amashanyarazi biharangwa, ibura rya hato na hato ry’ibicuruzwa by’ibanze byahindutse ibisanzwe.
Umunyagitugu Ndayishimiyei ari ku butegetsi kuva mu 2020, ariko ishyaka rye riri ku butegetsi kuva mu 2005; kuva yajya ku butegetsi, Ndayishimiye na CNDD-FDD ye bahora baha Abarundi amasezerano atajya asohozwa aho buri mwaka bizezwa ko “u Burundi bugiye guhaguruka bugatera imbere ku buryo butangaje.”
Ariko ikigaragara ni uko kuva CNDD-FDD yafata ubutegetsi igihugu cyarushijeho gukena ahanini bitewe na ruswa ikabije iharangwa ndetse n’imiyoborere icumbagira byimakajwe n’iri shyaka.
Soma kandi: Perezida Ndayishimiye ageze aho atukanira mu ruhame !
Kugeza ubu, u Burundi bushakisha ku ngufu aho bukura amafaranga, aho Ndayishimiye yafashe ingabo z’igihugu akazikoresha nk’ibicuruzwa muri Congo.
Uyu munyagitugu na mugenzi we Tshisekedi bakoresha ziriya ngabo mu kwibasira Abatutsi muri Congo muri wa mugambi mubisha wabo wo gutsemba abo baturage ubutegetsi bwa Tshisekedi bwita “abanzi b’igihugu”.
Abarundi bamaze kumirwa kubera imyifatire ya Perezida wabo, kandi barabizi neza ko adashoboye kubayobora ahubwo yirirwa ababeshya, bazi neza kandi ko ikintu cyonyine CNDD-FDD izageraho ari koreka igihugu mu manga y’ubukene badateze kuzivanamo.
Biraro Ernest

